Minisitiri w’intebe wa Sudan Abdalla Hamdok yarusimbutse

Minisitiri w’Intebe wa Sudani, Abdalla Hamdok, kuri uyu wa Mbere yarokotse igitero cy’igisasu cyaturikiye mu murwa mukuru Khartoum, ubwo imodoka ze zari mu nzira ajya ku biro bye.

Televiziyo y’igihugu ya Sudani yatangaje ko uku guturika kwabaye ahagana saa tatu za mu gitondo, mu majyaruguru ya Khartoum.

Mu itangazo ryatanzwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, hemejwe ko nta muntu n’umwe wari mu bamuherekeje wakomerekeye muri icyo gitero.

Umuyobozi w’ibi biro Ali Bakhit yagize ati “Uku guturika kwabayeho ubwo imodoka ya Minisitiri w’Intebe Abdalla Hamdok yari mu nzira, ariko turashima Imana ko nta muntu n’umwe wakomeretse.”

Minisitiri w’Intebe yahise ajyanwa ahantu hatekanye, aho acungiwe umutekano. Nta rwego cyangwa agatsiko karigamba kugaba icyo gitero.

Dr Hamdok aheruka gushingwa kuyobora Guverinoma ya Sudani nyuma y’amasezerano yagezweho hagati y’abasivili  bari bamaze igihe mu myigaragambyo  n’inama nkuru ya gisirikare yari ifite ubutegetsi, nyuma yo gukuraho Omar al-Bashir utari wishimiwe n’abaturage.

Guverinoma ayoboye ikubiye mu masezerano y’imyaka itatu y’inzibacyuho, ndetse uyu mugabo w’imyaka 66 yitezweho byinshi cyane mu kuzahura ubukungu bwa Sudani, imwe mu ngingo yagejeje ubutegetsi bwa Bashir ku iherezo.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *