Michael K. Williams wamenyekanye i Hollywood yasanzwe mu nyubako iwe yapfuye

Michael K. Williams wamenyekanye cyane muri sinema yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika izwi nka Hollywood, yasanzwe mu nyubako yari atuyemo yapfuye bikekwa ko urupfu rwe rwatewe n’ibiyobyabwenge birengeje urugero yanyoye.

TMZ yatangaje ko uyu mugabo wari usanzwe yitwa Michael Kenneth Williams wamamaye cyane nka Omar Little muri “The Wire” yacaga kuri Home Box Office [HBO], yasanzwe mu nyubako ye yo muri Brooklyn mu Mujyi wa New York yashizemo umwuka.

Ngo umwe mu bo mu muryango we wari umaze igihe nta kanunu ke azi yagiye kumureba niko gusanga yashizemo umwuka.

Nyuma y’urupfu rwe HBO yakoranaga nawe bya hafi ndetse bari bamaranye imyaka irenga 20, yasohoye itangazo yihanganisha umuryango we ndetse n’abakunzi be.
T-identiteten til melanom klassifiseres separat, og måler https://norgerx.com/kamagra-jelly-norge.html treningen av melanom som dårlig av Dr.

Uyu mugabo wari ufite imyaka 54 yasanzwe mu cyumba yabagamo iwe ku meza yari hafi ye hari uruvangitirane rw’ibiyobyabwenge yari yavangavanze, ku buryo bikekwa ko aribyo byaba byarageze mu mubiri we bikarenza urugero kugera aho apfuye.

Williams yakinnye muri filime nyinshi zamamaye zirimo “Boardwalk Empire”, “The Night Of”, “Assassin’s Creed”, “12 Years a Slave” , “Lovecraft Country” n’izindi.

Kimwe mu bintu abantu bazajya bamwibukira ni inkovu yo mu isura yari afite, yaturutse ku mirwano yagiyemo mu kabari ubwo yuzuzaga imyaka 25 ndetse nabwo akaba yari agiye kuhasiga ubuzima; ariko nyuma yagiye ituma abona akazi gatandukanye.

Michael K. Williams yari amaze gushyirwa mu bahatanira Emmy Awards inshuro eshanuMichael K. Williams wamenyekanye i Hollywood yasanzwe mu nyubako iwe yapfuye. Birakekwa ko byatewe n’ibiyobyabwenge birengeje urugeroWilliams yakinnye muri filime nyinshi zamamaye zirimo “Boardwalk Empire”, “The Night Of”, “Assassin’s Creed”, “12 Years a Slave” , “Lovecraft Country” n’izindiNyuma y’urupfu rwe, HBO yakoranaga nawe bya hafi ndetse bari bamaranya imyaka irenga 20, yasohoye itangazo yihanganisha umuryango we n’abakunzi beMichael K. Williams yari umwe mu bakinnyi beza muri Amerika

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *