Rayon Sports yishyuye $5000 Javier Martinez Espinoza wari wayireze muri FIFA

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwamaze kwishyura umwenda w’ibihumbi 5$ iyi kipe yari ibereyemo umutoza Javier Martinez Espinoza nyuma y’uko imwirukanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko akayirega mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

Umunya-Mexique Javier Martinez Espinoza

Mu mpera z’umwaka ushize, ni bwo Rayon Sports yafashe umwanzuro wo gutandukana n’uyu mutoza yashinje umusaruro mubi mu mikino ibanza no gutsindwa na APR FC mu buryo buteye isoni.

Muri Mutarama, Umunya-Mexique Javier Martinez Espinoza yavuze ko agiye kurega Rayon Sports itaramwishyuye imishahara y’amezi abiri nk’uko byari bikubiye mu masezerano.

Amasezerano y’uyu mutoza yavugaga ko mu gihe Rayon Sports ishatse ko basesa amasezerano, azahabwa ukwezi kumwe, we yashaka kugenda, akishyura Rayon Sports ukwezi.

Ubwo iyi kipe yamusezereraga tariki ya 24 Ukuboza 2019, ntabwo yamwishyuye ibikubiye muri iyi ngingo y’amasezerano mu gihe kandi hari n’umushahara w’ukwezi kumwe yari atarahembwa.

Mu kwezi gushize, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, ryandikiye Rayon Sports riyibutse ko igomba kwishyura uyu mutoza ibyo bumvikanye, bitaba ibyo igafatirwa ibihano.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Nyakanga, nibwo Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwishyuye Javier Martinez Espinoza amafaranga ye angana n’ibihumbi 5$ (asaga miliyoni 4.7 Frw) binyuze kuri konti yahemberwagaho ari muri iyi kipe nk’uko bigaragara mu ibaruwa bwamwandikiye.

Bwagize buti “Dushingiye ku cyemezo cya FIFA nomero: PSD- FDD.5784, aho tugomba kukwishyura ibihumbi 5$, bitewe n’uko tutazi aho ubarizwa ubu ndetse ukaba utitaba cyangwa ngo wakire ubutumwa bwacu bugufi, turakumenyesha ko amafaranga yashyizwe kuri konti yawe (yahemberwagaho muri Rayon Sports) ndetse hasi hari ibigaragaza ko yishyuwe.”

Rayon Sports yiseguye kuri uyu mutoza, ivuga ko yatinze kumwishyura bitewe n’ibihe bitoroshye ikipe n’Isi muri rusange yahuye nabyo kubera ibihe bya COVID-19.

Mu mezi atatu yatojemo Rayon Sports, Javier Martinez Espinoza yayitoje imikino 15, atsinda icyenda, anganya ine, atsindwa ibiri irimo uwa Sunrise FC na APR FC. Yayisize iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 31, irushwa amanota atandatu na APR FC ya mbere.

Ku wa Kane w’iki cyumweru, Rayon Sports yandikiwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ko nitishyura Ivan Minnaert na we yirukanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu gihe kitarenze iminsi 60, izafatirwa ibihano birimo gukurwaho amanota, kubuzwa kugura, kugurisha cyangwa kwandikisha abakinnyi.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *