Michael Bloomberg yakuyemo ake karenge mu guhatanira kuba perezida w’Amerika

Umuherwe Michael Bloomberg wiyamamarizaga guhagararira ishyaka ry’aba-démocrates mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamaze kuvanamo ake karenge  mu gihe yari amaze asaga miliyoni $500.

Bloomberg ufite umutungo ubarirwa muri miliyari 55.4 z’amadorali, yafashe iki cyemezo nyuma y’amatora akomeye yabaye kuri uyu wa Kabiri, akaza gutsindwa na Joe Biden.

Biden yatsinze muri leta icyenda muri 14, mu gushaka uzahagararira ishyaka ry’aba-Démocrates mu matora azaba mu Ugushyingo 2020, akaba ari amateka adasanzwe.

Bloomberg yagize ati “Nakunze kuvuga ko gutsinda Donald Trump bitangirana no kwishyira hamwe, nyuma y’amatora yo ku wa Kabiri, birumvikana ko umukandida usigayemo w’inshuti yanjye kandi akaba Umunyamerika ukomeye, ni Joe Biden.”

Yakomeje agira ati “Kuva menye Biden hashize igihe, nzi imico ye, ubwitonzi bwe ndetse n’uburyo agira umuhate ku bibazo byugarije igihugu cyacu, harimo ikibazo cyo gutunga intwaro, ubwishingizi bw’ubuzima, imihindagurikire y’ikirere n’ibindi.”

Mu bandi bakandida bavanyemo kandidatire zabo harimo Pete Buttigieg, Amy Klobuchar na Beto O’Rourke, batangaje ko bahisemo gushyigikira Joe Biden.

Nubwo Bloomberg yagiye yigaragaza cyane muri leta zitandukanye, ntiyashoboye gutsinda imwe muri izi, uretse mu gace ka Somoa.

Bloomberg abaye umuherwe wa kabiri uvanyemo kandidatire, nyuma ya Tom Steyer wayivanyemo mu cyumweru gishize. Uyu mugabo we abarirwa akayabo ka miliyari 1.6 by’amadorali ya Amerika.

Michael Bloomberg yabaye Meya w’umujyi wa New York, hagati y’umwaka wa 2002-2013.

Zimwe mu mpamvu zaba zatumye atsindwa

Uyu muherwe nubwo yayoboye New York igihe kirekire, anengwa mu buryo bukomeye uko yagiye yibasira Abirabura.

Ikinyamakuru Politico kivuga ko uyu mugabo yagiye ashyigikira gahunda yari yarashyizweho yo gufata no gufunga abantu bafatirwaga ku mihanda, babakekaho gutunga intwaro.

Amakuru agaragaza ko hagati y’umwaka wa 2003-2013, abantu barenga ibihumbi 100 bafatwaga buri mwaka.

Iyi gahunda yo gufata abantu bakekwaho gutunga intwaro yaje guhindukamo iy’irondaruhu, kuko mu 2017 raporo yagaragaje ko 90% by’abafashwe bari Abanyamerika bakomoka muri Afurika cyangwa abo muri Amerika y’Epfo, nyamara nyuma byaje kugaragara ko 70% bari inzirakarengane.

Mu Ugushyingo umwaka ushize Bloomberg yaje gusaba imbabazi kuri iki gikorwa, kandi yemera ko bitari bikwiye ko hibasirwa abantu b’uruhu rumwe.

Uyu mugabo kandi ashinjwa kuba yarakoze ibikorwa by’ihohotera bishingiye ku gitsina umwe mu bagore bakoraga mu kigo Bloomberg LP ayobora.

Yagiye kandi anengwa gukoresha izina rye mu kinyamakuru cya Bloomberg asanzwe ayobora, akabangamira abanyamakuru bacyo kumukoraho iperereza, ibintu byatumye agera mu matora yo guhagararira ishyaka ry’aba-democrates.

Bloomberg ni umwe mu bantu bakomeye bagiye bibasira cyane Donald Trump kuri twitter kuva atangiye kwiyamamaza.

Trump na we yagiye asubiza Bloomberg, avuga ko ntaho azagera, ko arimo gusesagura amafaranga ye.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *