Meteo Rwanda yateguje abaturage ijoro ry’imvura nyinshi irimo inkuba n’umuyaga
Ikigo cy’igihugu cy’Iteganyagihe (Meteo Rwanda), cyateguje abaturage ko kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Werurwe kugeza kuwa 28 Werurwe 2019, hateganyijwe imvura nyinshi irimo inkuba n’umuyaga.
Itangazo riburira ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda, Gahigi Aimable, kuri uyu wa Gatatu, rivuga ko muri iyi minsi ibiri hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 20 na milimetero 40.
Rikomeza riti “Amasaha iteganijwemwo: Ijoro ryo kuwa 27 Werurwe rishyira uwa 28 Werurwe ndetse n’umunsi wo kuwa 28 Werurwe 2019 cyane cyane mu masaha ya mbere ya saa sita z’amanywa.”
Ahateganyijwe imvura nyinshi ni Intara y’Iburasirazuba yose, Intara y’Amajyaruguru yose,
Intara y’Iburengerazuba, cyane cyane mu turere twa Rubavu, Rutsiro, Ngororero, Nyamashake, Nyabihu na Rusizi, Umujyi wa Kigali n’Intara y’Amajyepfo cyane cyane mu turere twa Muhanga na Kamonyi.
Rikomeza rigira riti “Meteo Rwanda irakomeza gushishikariza inzego zose zifite mu nshingano kurinda no gukumira Ibiza, ndetse n’abaturarwanda cyane cyane abatuye ahakunda kwibasirwa n’ibiza kwitwararika muri ibi bihe by’imvura no gufata ingamba mu buryo bwihuse kugirango hirindwe ingaruka zaterwa n’imvura nyinshi, inkuba n’umuyaga.”
Kanda hano usome iri tangazo m’uburyo bw’umwimerereIteganyagihe riburira 27_03_2019