Ubutaliyani:Ramy Shehata waburijemo igitero ku modoka yemerewe ubwenegihugu

Matteo Salvini, minisitiri w’intebe wungirije w’Ubutaliyani, yavuze ko umwana w’umuhungu w’umunyeshuri warokoye bagenzi be mu gitero bivugwa ko cyari cyagabwe n’umushoferi w’imodoka ya bisi yari atwaye irimo abo banyeshuri azahabwa ubwenegihugu bw’Ubutaliyani.

Ramy Shehata w’imyaka 13 y’amavuko, yatabaje yifashishije telefone ye igendanwa yari yahishe ubwo uwo mushoferi yari amaze kwaka bagenzi be telefone zabo.

We na bagenzi be 50 bashoboye gusohorwa na polisi muri iyo modoka mbere yuko ikongezwa hafi y’umujyi wa Milan.

Ibiro ntaramakuru Ansa by’Ubutaliyani bitangaza ko Bwana Salvini yavuze ko uwo muhungu akwiye gushimirwa kubera ibikorwa bye by’ubutwari.

Yagize ati: “Ni byo Ramy ahabwe ubwenegihugu kuko ni nkaho ari umuhungu wanjye kandi yagaragaje ko asobanukiwe indangagaciro z’iki gihugu”.

Matteo Salvini, minisitiri w’intebe wungirije w’Ubutaliyani, yemeye ko Ramy Shehata ahabwa ubwenegihugu 

Amakuru avuga ko Ramy ufite se wimukiye mu Butaliyani mu mwaka wa 2001 akomotse mu Misiri, yavukiye mu Butaliyani ariko akaba atarigeze na rimwe ahabwa ibyangombwa by’iki gihugu.

Bijyanye n’amategeko y’Ubutaliyani, abana bavutse ku babyeyi b’abimukira ntabwo baba bemerewe guhabwa ubwenegihugu bw’Ubutaliyani mbere yuko buzuza imyaka 18 y’amavuko.

Mu cyumweru gishize ni bwo abategetsi babwiye Ramy ko azahabwa ubwenegihugu bw’Ubutaliyani, ariko amakuru avuga ko Bwana Salvini, umukuru w’ishyaka rirwanya abimukira, yari akigononwa ku kuba harengwa ku byo amategeko asanzwe ateganya hanyuma Ramy agahabwa ubwo bwenegihugu.

Bwana Salvini yari yavuze ko hagikenewe kugenzurwa uburyo Khaled Shehata, se wa Ramy, yageze mu Butaliyani mbere yuko hafatwa umwanzuro.

Ariko nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Il Fatto Quotidiano cyo mu Butaliyani, ku munsi w’ejo ku wa kabiri Bwana Salvini yumvikanye nk’uwahinduye aho yari ahagaze, avuga ko amategeko ajyanye n’abimukira “ashobora kurengwaho” kubera “ibikorwa by’ubutyoza cyangwa umwete”.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *