Croix – Rouge Rwanda ibikorwa byayo birivugira mu kugoboka abahuye n’ibiza

Gutabara abaturage bagezweho n’ibiza, kubaha impanuro z’uburyo bakwiriye kubikumira no kugoboka  abashyizwe mu kaga ,ibi nibyo bituma  Croix –Rouge Rwanda ihora ku isonga  ugereranije n’ibindi bihugu byo muri Afrika isanzwe ikoreramo.

Hari kuri uyu wa 27 Werurwe 2019 mu nama y’umunsi umwe yateguwe na Croix –Rouge Rwanda ubwo Umuyobozi wa Croix-Rouge na Croissant-Rouge muri Afurika y’Iburasirazuba, M. Andreas Sanderso yabishimangiraga.

Iyi nama yitabiriwe n’inzego zitandukanye ndetse na Leta y’u Rwanda, haganiriwe ku ngamba ziboneye zafasha umuryango nyarwanda gukumira ibiza.

Andreas Sanderso yashimiye Croix –Rouge Rwanda, ibikorwa ikora byo gufasha abaturage bazahajwe n’ibiza, cyane  ko imaze kubaka amazu asaga 2000, koroza abaturage batishoboye amatungo magufi n’inka byose hamwe bigera ku 10.000 mu myaka itanu ishize.

Harimo kandi gutanga ubufasha bw’ibanze bw’ibikoresho by’isuku n’isukura, kubakira abatishoboye ubwiherero, guha ubufasha bujyana n’isuku n’isukura, ibiribwa ndetse n’imiti impunzi z’Abarundi zisaga 97.576 zo mu Nkambi ya Mahama n’ibindi.

Yagize ati “Croix – Rouge Rwanda ni indashyikirwa mu bindi bihugu byo ku mugabane w’Afurika. Abakorerabushake bayo hirya no hino mu gihugu batanga umusanzu mu kugabanya ingaruka z’ibiza, binyuze mu kwitegura guhangana na byo no mu kuburira abaturage kugira ngo bakore ibikorwa bigabanya ingaruka z’ibiza.”

Perezida wa Croix –Rouge Rwanda, Dr. Bwito Paul, yasabye abitariye iyi nama kubaka ubufatanye burambye no kurushaho gukorera hamwe.

Ati “Turi abafatanyabikorwa ba Leta, igihe cy’imvura tuba dufite ibikoresho bitandukanye byo gufasha abahuye n’ibiza, ariko abaturage turabasaba kwirinda no kwitegura kuko ibiza ntibiteguza. Bagomba kubaka neza bakirinda gutura mu manegeka kandi bagacukura imirwanyasuri.”

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi Eng. Kamayirese Germaine, yashimye uruhare rw’Umuryango utabara imbabare mu Rwanda, mu gutabara abahuye n’ibiza n’abandi bari mu kaga.

Ati “Ndahamagarira Croix Rouge n’abandi bafatanyabikorwa bari hano gushora byinshi mu kurwanya no guhangana n’ibiza, hagamijwe kugabanya ibyago ndetse dutange igisubizo n’ibikorwa byo gusana nk’amahirwe yo kongera gushyiraho ubuzima bw’abaturage, guteganya no kongera gusana byinshi birimo ubushobozi mu by’ubukungu.”

“Ibi nibyo bizazamura ubushobozi bw’umuryango ndetse binagabanye abakongera guhura n’ingaruka z’ibiza. Reka twese dufatanyirize hamwe, duhuze ibikorwa byacu ndetse dusangire ubushobozi hagamijwe gukumira ingaruka.”

Amakuru atangazwa na Croix Rouge International, avuga ko mu myaka 10 ishize, ku Isi habaye ubutabazi ku biza 1,107, ibigera kuri kimwe cya gatatu byatewe n’imyuzure.

Icyegeranyo cyakozwe kigaragaza ko abantu bahawe ubufasha bitewe n’uko bahuye   n’ibiza bagera kuri miliyoni zisaga 231. Abagera kuri kimwe cya gatanu cy’abafashijwe ni abahuye n’ibiza byatewe n’umutingito. Hakoreshejwe asaga miliyari 2.6 z’amadorari muri ibi bikorwa by’ubutabazi.

Ibi byiyongeraho kandi no kuzamura ubushobnozi bw’ibihugu mu kwitegura guhangana n’ibiza, aho muri uyu mwaka wonyine  wa 2019, mu bihugu nka Kenya, u Burundi na Uganda hashobora kuzibasirwa n’icyorezo cya korera, mu gihe u Rwanda, Uganda n’u Burundi hari ibyago bishobora guterwa no kuba icyorezo nka Ebola gishobora kwambuka umupaka gikomotse muri RDC kikaba cyatungurana.

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi Eng. Kamayirese Germaine

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *