Abanyeshuri 110 barangije amasomo mw’Ishuri ry’ubwubatsi rya ADHI Academy bahabwamo n’akazi

Abanyeshuri bari bamaze igihe kingana n’umwaka bahugurwa n’ishuri rya ADHI Academy ryigisha ubwubatsi bugezweho hakoreshejwe ibyuma bya “light steel framing” basoje amasomo yabo.

Kunshuro ya mbere ishuri ry’ubwubatsi rya ADHI Academy ryahaye impamyabumenyi abanyeshuri bagera ku ijana na cumi (110) bari bamaze umwaka bari mu mahugurwa yo kubaka bakoresheje ibyuma bitazwiho kuremera kandi bihendutse bizwi nka “light steel frame”.

Iri shuri ni iry’Ikigo cya ADHI Rwanda Ltd gisanzwe gifite mu biganza umushinga wo kubaka inzu ziciriritse mu mudugudu uzwi nka “Bwiza Riverside Homes” uherereye mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge

Umuyobozi wa ADHI Rwanda LTD Hassan Adan Hassan yavuko kuba babonye aba banyeshuri barangije amahugurwa yabo ari byiza kuko bigiye kongera ubwinshi bw’inyubako zubakishijwe iri koranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru wa ADHI Rwanda Ltd, Hassan Adan Hassan

Hassan Adan Hassan Ati.” Kurubu Isi dutuyeho icyene kwitabwaho kandi iyo urebye bumwe mu buryo dusanzwe dukoresha twubaka usanga nabwo buyigiraho ingaruka zitari nziza, Ariko ubu buryo bwo kubaka ukoresheje light steel frame nta mbogamizi ntanye urusobe rw’ibidukikije rugira, aba banyeshuri rero bamaze umwaka biga uko bubaka bakoresheje ubu buryo twizeyeko bagiye kuzana udushya kw’isoko ry’umurimo kandi sihano mu Rwanda gusa impamyabumenyi bahawe no hanze y’igihugu iremewe kuko dukorana n’ ikigo cyo mu bwongereza cyitwa NOCN “National Open College Network” Ikaba rero yemewe mu bihugu byose byi bumbiye mu muryango wa “commonwealth” ibihugu bikoresha icyongereza.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri ya tekinike imyuga n’ubumenyingiro na ICT IRERE Claudette

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri ya tekinike imyuga n’ubumenyingiro na ICT Irere Claudette yashimiye ababyeyi mbere na mbere bemereye abana babo kuza kwiga iri koranabuhanga kuko hari bamwe bazanye abana babo bikarangira bongeye bakabatwara.

Ati”. Iyi n’ imikoranire myiza hagati y’abikorera ndetse na Leta kuko Leta dusanzwe twigisha ariko nyuma abanyeshuri bakishakira imirimo none kurubu aba bahawe impamyabumenyi babona n’akazi.

Yakomeje agira Ati,” Urumva rero ko ari igikorwa cyiza kandi arinako dusaba n’abandi kutugana tugafashanya.

Fatuma Mutuyimana n’Umunyeshuri wasoje ayamahugurwa nawe avugako ubu abaye avuze ko ari engineer ataba abeshye kuko yahawe ubumenyi bw’inshi butandukanye kandi abyishimiye.

Ati,” Usibye kuba twari turi mu mahugurwa no gukora twakoraga kuko icyo twigaga twarangizaga tukagishyira no mu bikorwa, ubu buryo rero ni bwiza kuko ntago bwangiza ibidukikije nko gucukura amabuye, umucanga n’ibindi kuko twe twubaka ibikuta ubundi tukabiterura tukabijyana aho twubatse foundation (umusingi) ubundi tukabishyiraho.

Yasoje agira Ati,” Ubundi ntago biba byoroshye ko umwana w’umukobwa asoza kwiga cyane cyane ibyerekeye ubwubatsi ngo ahite abona akazi ariko twe ubu turagafite.

Mugabo Olivier ashinzwe gucunga imari muri iki kigo cya ADHI Rwanda avugako aba banyeshuri boroherejwe uburyo bwo kwishyura minerivare (school fees) binyuze mu nguzanyo k’ubufatanye na Leta.

Mugabo Olivier Ushinzwe Gucunga Imari mu kigo cya ADHI Rwanda

Mugabo Olivier Ati,” Ubusanzwe umunyeshuri umwe yishyura arenga ibihumbi bitatu by’amadorali ($3000) bivuzengo agera hafi miliyoni enye z’amanyarwanda mu gihe cy’amezi cumi n’abiri (12) bamara bahugurwa, yakomeje avugako umwaka utaha bafite gahunda yo kwakira n’abandi banyeshuri atarabo minisiteri yabahaye gusa kandi ko banashaka kwagura bagashinga amashami atandukanye hirya no hino mu gihugu.

Ababyeyi ba banyeshuri bahawe impamyabumenyi

Ubwo ADHI Rwanda Ltd yageraga mu Rwanda yasabye Leta y’u Rwanda gufatanya mu gutegura abakozi bafite ubumenyi bazifashishwa mu kubaka izi nzu cyane ko zubakwa mu buryo bugezweho.

ADHI Academy riherereye mu Murenge wa Kigali ahazwi nk’i Karama ahari kubakwa umudugudu.

“Bwiza Riverside Homes” ni umushinga uhuriweho n’Ikigo cy’Abanyamerika kizobereye mu by’Ubwubatsi cya ADHI Corporate Group na Guverinoma y’u Rwanda, mu Ugushyingo 2020, ni bwo u Rwanda rwasinyanye amasezerano n’Ikigo ADHI Rwanda Ltd, yo gushyira mu bikorwa uyu mushinga uzakorwa mu byiciro bitanu.

Nyuma yo gushinga iri shuri u Rwanda rwiyemeje kwishyurira abaryigamo amafaranga y’ishuri ku nguzanyo bakazishyura batangiye gukora akazi.

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *