Ubuhinzi

Leta izakoresha miliyari 26 Frw kugira ngo ibiciro by’ifumbire mvaruganda byorohere abahinzi

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko Leta ishobora kuzakoresha amafaranga asaga miliyari 26 Frw muri Nkunganire kubera ibiciro by’ifumbire bikomeje gutumbagira ku isoko mpuzamahanga.

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Mukeshimana Gerardine nyuma yo gutangaza ibiciro bishya by’inyongeramusaruro yatumbagiye ku isoko mpuzamahanga harimo na Kunganire ya Leta kugira ngo umuhinzi adakomeza kugorwa no kuyibona.

Ubusanzwe ifumbire mvaruganda ni nkenererwa cyane mu buhinzi mu rwego rwo kongera umusaruro.

Hashize iminsi abahinzi mu bice bitandukanye binubira ibiciro bihanitse byayo nyamara umusaruro uvamo ugasanga uhabanye n’ibyo baba bashoye.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda yari yatangaje ko yiteguye gutanga Nkunganire mu bikorwa byo kugeza ifumbire ku muhinzi kugira ngo adacika intege bitewe n’uko ibiciro ku isoko mpuzamahanga byiyongereye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Mutarama 2021, Minisiteri yashyize hanze ibiciro bishya by’ifumbire itegeka ko ibigo bine bisanzwe bifitanye amasezerano na Leta yo gucuruza ifumbire kuri Nkunganire ya Leta bitangira ku byubahiriza ariko bikabanza kugurisha izari ziri mu bubiko ku biciro bisanzwe.

Ibigo bisanzwe bifitanye amasezerano ya Leta ni Yara Ltd, ETG INPUTS Ltd, Rwanda Fertilizer Campany ltd ndetse na One Acrefund/Tubura.

Ibi bigo byasabwe gucuruza binyuze kuri Agro-processing Trust Corporation Ltd gifite inshingano yo kugenzura no gukurikirana uburyo ifumbire n’imbuto byunganiwe na Leta bigera ku bacuruzi b’inyongeramusaruro mu mirenge yose ku bahinzi no gukurikirana impapuro zituma ba rwiyemezamirimo bishyurwa n’uturere ku gihe byose bikozwe mu mucyo.

Mu biciro byatangajwe harimo igabanyuka rigaragara kuko Leta yemeye gutangira umuguzi agera 42% ku ifumbire ya DAP, UREE 40%, NPK 17,17,17 ishyiraho 35%, KCL/MOP 33%.

Hari kandi izindi fumbire zo mu bwoko bwa kabiri zizunganirwa hagati ya 5% na 39%. Minisiteri yasobanuye ko Nkunganire kuri buri bwoko bw’ifumbire bishingira ahanini kuri buri ntungagihingwa ifite z’ibanze zikenewe mu butaka.

Minisiteri igaragaza ko uruhare rwa Leta ruzishyurwa n’Uturere kuri ba Rwiyemezamirimo bafitanye amasezerano n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB).

Nubwo bimeze bityo ariko Nkunganire yashyizwe ku ifumbire iri gucuruzwa nibura yarageze mu Rwanda kuri 31 Kanama 2021.

Uko ibiciro bishya biteye

Ubusanzwe ifumbire yo mu bwoko bwa UREE ikunze gukoreshwa cyane n’abahinzi ikilo kitunganiwe ni 1280 Frw, Leta yiyemeje kuzishyura 512 Frw avuye kuri 192 Frw bivuze ko umuhinzi azishyura 768 Frw.

DAP ikoreshwa cyane mu gihe cyo guhinga imyaka itandukanye mu gihe itunganiwe izajya igura 1435 Frw, Leta yemeye kuzishyura nkunganire ingana na 603 Frw nyamara mu mwaka ushize yari 259 Frw bivuze ko umuhinzi azishyura 832 Frw.

Kuri NPK 17, 17, 17 ikilo cyaguraga 1357 Frw ariko Leta yashyizemo nkunganire yavuye kuri 107Frw agera kuri 475 bivuze ko igiciro ntarengwa ku muhinzi ari 882 na ho KCL/MOP yaguraga 965 Frw izajya igurwa 647.

Uretse izi fumbire zo mu cyiciro cya mbere hari n’izindi zo mu cyiciro cya kabiri nazo zashyiriweho nkunganire bigendanye n’uko zikenewe aho iri hagati ya 5% na 39%.

Mu mabwiriza ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi itangaza ko abacuruzi bashobora kugabanyiriza abahinzi igiciro ariko batemerewe kuzamura ngo barenze ibyatenganyijwe kandi bigakorwa hanubahirizwa ubuziranenge bw’ifumbire bwemewe.

Kugeza ubu ibihingwa Leta izunganira ku ifumbire ni ibigori, ibishyimbo, soya, umuceri, ibirayi, imyumbati, urutoki, imboga n’imbuto ndetse abahinzi basabwe gukoresha gahunda ya Smart Nkunganire kuko bazunganira ariho binyuze ndetse banashishikarizwa kuba mu matsinda ya Twigire muhinzi.

Smart Nkunganire ni uburyo abahinzi bakoresha bamenyekanisha ibyo bakeneye birimo imbuto n’ifumbire byunganirwa na Leta bakoresheje ikoranabuhanga rya “Smart Nkunganire System-SNS” cyangwa bakiyandikisha banyuze kuri *774# bakuzuzamo nimero y’indangamuntu n’ibindi bisabwa.

Abahinzi bakwiye kubyaza ayo mahirwe umusaruro

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Mukeshimana Gerardine aganira na RBA yavuze ko abahinzi bakwiye kubyaza amahirwe Leta ibahaye umusaruro yo kuba yemeye kubunganira ariko ubuhinzi bugakomeza.

Ati “Twarebye icyazamutse, noneho Leta ikigabanamo 50% n’abahinzi ni nayo mpamvu mwabonye ko amafaranga Leta yunganiramo abahinzi yazamutse. Byazamutse cyane rero kubera ko n’ibiciro byazamutse.”

Yasabye ko abacuruzi bari bafite inyongeramusaruro zasagutse mu gihembwe cy’ihanga cya 2021B, ko babanza kuzicuruza ku biciro byari bisanzwe kandi ko batemerewe kurangura izindi izo zikiri mu bubiko.

Yagaragaje kandi ko umucuruzi utazabyuhabiriza azahanwa by’intangarugero mu rwego rwo kurushaho gushyigikira ubuhinzi nk’ishyiga ry’inyuma mu iterambere ry’u Rwanda.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *