#Kwibuka 26: Hatangijwe icyumweru cyo kwibuka aba siportif bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Guhera kuri uyu wa Mbere tariki  01 Kamena 2020, Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS” ifatanyije na Komite Olempike y’u Rwanda ndetse n’amashyirahamwe yose y’imikino mu Rwanda batangiye icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 26 abari mu muryango mugari wa siporo (aba siportif) bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umuhango wo gutangiza iki cyumweru  wabereye ku rwibutso Jenoside rwa Kigali ku Gisozi  aho  Minisitiri muri MINISPORTS ari kumwe na Visi Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda  n’abahagarariye  amashyiramwe y’imikino itandukanye mu Rwanda bakoze igikorwa cyo kunamira no gushyira indabo  ku mva zishyinguyemo abatutsi basaga ibihumbi 250.

Ubusanzwe iki gikorwa cyo kwibuka  abari mu muryango mugari wa siporo cyakorwaga hategurwa amarushanwa atandukanye aho buri shyirahamwe ryateguraga irushanwa  hamwe na hamwe bagatumira n’amakipe yo mu bihugu byo hanze.

Kubera icyorezo cya Koronavirusi kibasiye Isi muri iyi minsi  aya marushanwa ubusanzwe aba mu ntangiriro za Kamena buri mwaka ntabwo akibaye.

Minisitiri wa Siporo “MINISPORTS”, Munyangaju Aurore Mimosa nyuma yo gutangiza iki gikorwa  yavuze ko   iyi ari gahunda yo kwibuka muri rusange abazize Jenoside yakorewe abatutsi by’umwihariko abari mu muryango mugari wa siporo ni kuvuga abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abakunzi b’imikino muri rusange.

Yakomeje avuga ko  iki gikorwa ubundi cyajyaga kinyura mu marushanwa atandukanye ariko uyu mwaka bitazakunda kubera icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati : “ Kubera COVID-19 nta mikino izaba kuko yagomba kuba muri uku kwezi kandi ntibyashoboka. Iki cyumweru  hateganyijwe ibiganiro bigamije gushishikariza  Abanyarwanda kwibuka no kugira uruhare  mu kurwanya ingengabitekerezo ishobora kudusubiza mu mateka twavuyemo.”

Minisitiri Munyangaju yibukije ko  ubundi indagagaciro z’aba sportif   ari  amahoro, ubumwe, urukundo,  ishyaka n’ubutwari.

Nyirishema Richard usanzwe ari Visi Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA” akaba ari we ukuriye Komite yari ishinzwe gutegura irushanwa ryo kwibuka  yavuze ko  uyu mwaka bahisemo kubikora muri ubu buryo  kuko bitari gushoboka ko amarushanwa yari asanzwe ategurwa aba. Yakomeje avuga ko  bateguye uburyo bazatanga ibiganiro  binyuze ku bitangazamakuru bitandukanye.

Biteganyijwe ko hazaba ibiganiro bibiri harimo ikizatangwa tariki 02 Kamena 2020 ndetse n’ikizatangwa ku munsi wa nyuma tariki 06 Kamena 2020. Uretse ibi biganiro ariko  hari  n’utumwa butandukanye buzanyuzwa ku mbuga nkoranyambaga.

 

Src:ImvahoNshya

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *