Urukiko rw’i Paris rwategetse ko Kabuga yoherezwa i Arusha

Urukiko rw’i Paris rwanzuye ko Kabuga Felicien ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, agomba koherezwa i Arusha muri Tanzania akaburanishwa n’Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT.

Ku isaha ya saa munani nibwo Kabuga yagejejwe mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Paris mu Rugereko rushinzwe gukurikirana ibyaha. Akurikiranweho icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside, gukangurira abantu gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside n’ibindi bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yari atwawe mu igare ry’abafite intege nke ndetse anambaye agapfukamunwa mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Yamaze umwanya munini aganira n’umwunganizi we nyuma anavugana n’abo mu muryango we badasiba mu iburanisha kuva uru rubanza rwatangira.

Ni ku nshuro ya gatatu yari agaragaye mu rukiko, kuko mu iburanisha riheruka yahakaniye urukiko ko ibyaha byose ashinjwa ari ibinyoma, kuko ngo atigeze yica umututsi n’umwe dore ko ngo bari abakiliya be ndetse ko yajyaga abaguriza amafaranga.

Mu cyumba cy’iburanisha harimo abantu benshi bo mu muryango wa Kabuga ndetse n’abandi barengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari bategereje kumva icyo urukiko rwanzura ku ho agomba kuburanishirizwa.

Abunganizi ba Kabuga kuva mu iburanisha rya mbere bamaganye bikomeye umwanzuro w’uko uyu mugabo w’imyaka 84 (nubwo we avuga ko afite 87) yoherezwa kuburanira i Arusha, bakavuga ko akwiriye kuburanira mu Bufaransa ku mpamvu z’ubuzima bwe kuko aribwo yabasha kwitabwaho.

Mu iburanisha riherutse, urukiko rwari rwamaganye icyifuzo cy’abunganizi be cy’uko yarekurwa akava muri gereza ya “La Santé” afungiyemo mu Mujyi wa Paris agashyirwa mu nzu acunzwe hifashishijwe inzogera y’ikoranabuhanga hanyuma akitabwaho n’abana be.

Abanyamategeko be kandi baherutse gusaba Umushinjacyaha w’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT, ko uru rwego rwakwikura muri dosiye ya Kabuga igasigara mu maboko y’ubutabera bw’u Bufaransa.

Mu isomwa ry’urubanza, umucamanza yanze ubusabe bwose bw’uruhande rw’ubwunganizi, ategeka ko Kabuga agomba koherezwa mu nkiko za Loni akaba arizo zimuburanisha. Mu mategeko, bisobanuye ko agomba koherezwa i Arusha muri Tanzania kuko ari nabyo biri mu mpapuro zisaba ko atabwa muri yombi.

Ikindi kandi ubusabe bw’Ubushinjacyaha bwa IRMCT bw’uko yazoherezwa i La Haye mu Buholandi buherutse kwangwa na Perezida wa IRMCT.

Uyu mwanzuro w’Urukiko rw’i Paris ushobora kujuririrwa na Kabuga hamwe n’abunganizi be, mu gihe byaba bibayeho, ikirego cyashyikirizwa Urukiko rw’i Paris rushinzwe gusesa imanza rukagifataho umwanzuro mu gihe kitarenze amezi abiri.

Mu 1997 nibwo Kabuga yashyiriweho na ICTR impapuro zisaba ko atabwa muri yombi kubera ibyaha birindwi akurikiranweho, birimo ibya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Ubwo IRMCT yasimburaga ICTR mu 2012, byashimangiwe ko Kabuga nafatwa azoherezwa i Arusha akaba ariho aburanira.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *