Kurinda abana ihohoterwa ntawe bitareba
Ku itariki ya 15 Mutarama 2017, umubyeyi yakubise abana be 2 umwe w’imyaka 4 n’undi w’umwaka 1 ku buryo ubu badashobora kugenda cyangwa kwicara.
Ibi byabereye mu karere ka Ruhango Umurenge wa Kinihira akagari ka Bweramvura, aho umubyeyi witwa Uwimana Prosper yakoze ibi, we akaba avuga ko kwari “uguhana umwana bisanzwe” wari watumwe na nyina kugura ikibiriti agatinda.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa muri Polisi y’u Rwanda Chief Inspector of Police (CIP) Christine Uwamahoro yavuze ko ibi bijya kuba uyu mubyeyi Uwimana atari yiriwe mu rugo, aho ahagereye abaza umugore we aho umwana mukuru ari, amubwira ko yamutumye kugura ikibiriti akaba ataraza.
Uwimana yahise arakara, aho uyu mwana aziye atangira kumukubita bikabije. Ibintu byaje kuba bibi kurushaho ubwo nyina w’uyu mwana yabwiye umugabo we ko yareka gukomeza kumukubitira umwana cyangwa akajya kumurega kuri Polisi. Uwimana yahise agira umujinya mwinshi, ati reka mbakubitire rimwe undegere ukuri, nibwo yahise afata na murumuna wa wa wundi yakubitaga nawe atangira kumukubita.
Aba bana uko ari 2 ubu barwariye mu bitaro bya Gitwe, bakaba bagaragaza ibisebe ku mutwe no ku mubiri wose.
CIP Uwamahoro yavuze ko ibyakorewe aba bana ari ihohoterwa abana bahura naryo mu miryango yabo, ndetse ko hari n’ibitavugwa n’abagize umuryango.
Ibi byakozwe na Uwimana byo gukubita abana be kandi ngo si ubwa mbere yari abikoze nk’uko nyina w’aba bana yabibwiye Polisi ikorera kuri sitasiyo ya Kabagari ari naho uyu Uwimana afungiye.
Impapuro za muganga zemeza ko ikubitwa ry’aba bana rya vuba ryiyongeraga ku bikomere bari basanganywe nabyo batewe na se ubabyara.
Nyina w’aba bana yavuze ati:”Nakomeje guceceka ihohoterwa ryakorerwaga aba bana nkeka ko azabihagarika, ariko nasanze naribeshyaga, nkaba nigaya kubera ibyabaye ku bana banjye.”
CIP Uwamahoro yavuze kandi ko ihohoterwa rikunda gukorerwa abana ari gusambanywa ku ngufu, kubaha ibihano bibabaza umubiri, kubata no kubica.
Umuyobozi wa Isange One Stop Centre Superintendent of Police (SP) Shafiga Murebwayire yavuze ko mu birego birenga ibihumbi 10 bigendanye n’ihohoterwa bakiriye kuva mu mwaka wa 2009 iki kigo cyashingwa, 65 ku ijana ari ibifitanye isano n’ihohoterwa ryakorewe abana.
Supt Murebwayire yavuze ati:”Turasaba buri wese ubonye umwana ahohoterwa kubimenyesha inzego zibishinzwe. Abaturage nibo bagomba gufata iya mbere mu kurikumira no kurirwanya, bakora ibishoboka byose ngo uhohoteye umwana agezwe imbere y’ubutabera, n’uwahohotewe ahabwe ubufasha bwa ngombwa.”
Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo barimo Minisiteri y’iterambere ry’umuryango, mu Ukuboza umwaka ushize yatangije amahame y’imikorere y’ibigo bya Isange One Stop Centres mu kureba uko bahuriza hamwe imikorere ngo serivisi zitangwa n’ibi bigo zibe zimwe mu gihugu hose.
Kugeza ubu, Isange zimaze kugera mu bitaro by’uturere 28, ariko gahunda ihari ni iyo kuzigeza mu bitaro 44 nyuma zikanazagera mu bigo nderabuzima 512 byo mu gihugu.
Supt Murebwayire yakomeje avuga ati:”Uburyo bwifashishwa mu kurwanya ihohoterwa no kumenya aho riba ryabaye burimo; akagoroba k’ababyeyi, ubutumwa dutanga ku bufatanye bwacu n’itangazamakuru bunyuzwa mu biganiro bitandukanye, ubukangurambaga dukorera abaturage, gushinga amatsinda yo kurwanya ibyaha mu bigo by’amashuri no mu baturage n’ubundi buryo.”
Ikigo cy’icyitegererezo ku rwego rw’akarere kigamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kiri ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda nacyo ni imwe mu ngamba zo kurirwanya, kikaba cyaranabereyemo amahugurwa yahuje abashinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorera mu bitaro byo mu gihugu birimo Isange, bahugurwaga ku guhuza imikorere ku kwakira no gufasha abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.