Kubufatanye na USAID , REB igiye guhemba Abarimu b’Indashyikirwa
Kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 2 Ukwakira 2019 ,Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga USAID , kibinyujije mu mushinga wacyo ‘Soma Umenye’ cyashyikirije ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu gishinzwe uburezi REB , ibikoresho by’ikoranabuhanga byo mu bwoko bwa Tablet zigera kuri 90 ,zizatangwa nk’ibihembo mu gushimira abarimu babaye indashyikirwa,ibi bikoresho bikazabafasha kunoza umurimo wabo kandi mugihe gito.
Muri uyu muhango kuruhande rw’umuryango w’abanyamerika USAID wari uhagarariwe na Luann Granhovd akaba ari Umuyobozi Mukuru mu bijyanye n’imyigishirize , kuruhande rw’ubuyobozi bw’Ikigo k’igihugu gishinzwe uburezi REB kikaba cyari gihagarariwe na Dr. Irenée Ndayambaje nawe akaba ari umuyobozi Mukuru.
Luann Gronhovd, ushinzwe ishami ry’uburezi muri USAID, avuga ko uyu mushinga w’Abanyamerika ukorana na Minisiteri y’Uburezi mu guteza imbere uburezi bw’u Rwanda, ukaba ugira uruhare muri gahunda zinyuranye z’uburezi mu Rwanda.
Yavuze ko ibikoresho by’ikoranabuhanga byagenewe REB muri gahunda yo guhemba abarimu babaye indashyikirwa , akaba ari uruhare rwa USAID ku munsi wa Mwarimu uzizihizwa tariki ya 05 Ukwakira 2019.
Avuga ko USAID yiyemeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ireme ry’uburezi binyuze ku barezi kuko ari bo barifitemo uruhare rukomeye.
Dr.Ndayambaje Irenée Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’uburezi (REB),yatangaje ko Leta ikomeje kwita ku iterambere rya mwarimu mu kumushakira ibikenewe byose ngo akore umurimo we neza yiteza imbere ndetse n’igihugu.
Dr Ndayambaje yavuze ko umwaka ushize ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wa mwarimu, abarimu batanze ibyifuzo binyuranye, kandi ngo bimwe muri byo byarasubijwe n’ubwo byose bitaranozwa nkuko babyifuza.
Yongeyeho ati “Abarezi basabye kongererwa umushahara none byarakozwe , guhera muri uyu mwaka buri murezi yahawe inyongera ku mushahara we ungana 10%, abarezi basabye ko umwuga wabo urushaho kunozwa bakagenda batera imbere mu ntera uko bagenda barutana mu bumenyi no mu mikorere myiza , nabyo byarakozwe hashingiwe kuri sitati yihariye y’abarimu , ubu baragenda bagira ababakuriye mu murimo wabo umunsi ku wundi.”
Yongeye ho ko abarimu hari n’uburyo bazamurwa mu ntera ari nabyo bazajya bazajya bakurikiza bahemberwaho,anagaragaza ibyifuzo basabye by’uko babonerwa isoko ryihariye ry’abarezi ariko bikaba birashoboka, kuko ibyifuzo byose si ko bisubirizwa rimwe ,bakaba basabwa gutegereza byazashoboka bakazabimenyeshwa.”
Mukamana Jeaninne ashima Leta kuntambwe nziza imaze guterwa ,haba kubijyanye no kongererwa umushahara , guhabwa ubumenyi bwisumbuye binyuze mu mahugurwa , kugira koperative umwarimu Sacco ibaha inguzanyo ku nyungu nto ugereranyije n’ayandi mabanki , n’ibindi biri no mubitegerejwe.
Yagize ati ‘’Bimwe mu byifuzo dufite twe nka barimu , twifuza ko imishahara duhembwa yahura n’iyabandi bakozi bakorera leta , ndetse bakanatwubakira inyubako zijyanye n’igihe twashyiramo imiryango yacu’’.
Mukamana Jeaninne yakomeje agaragaza ibyiza Koperative Umwalimu Sacco ibafitiye nk’amahirwe bashyiriweho yo kuba babasha guhabwa inguzanyo ku nyungu iri hasi ugereranyije n’izindi banki , ariko nanone ngo inguzanyo bahabwa iracyari nto cyane kuko ishingirwa k’umushahara nawo udafatika ,bityo amafaranga bamwe bahabwa ntabashe kugira icyo abamarira.