Korea ya Ruguru: Ibihano yafatiwe ntibizahagarika umugambi wayo wa “nucléaire”
Korea ya Ruguru yateje ubwega ivuga ko ibihano byinshi n’igitugu ishyirwaho, bishobora kuyongerera ubukana bwo kurushaho gukomeza umugambi wayo wo gukora intwaro za kirimbuzi “nucléaire”.
Mu magambo akarishye cyane, umuyobozi ushinzwe ububanyi n’amahanga yiyamirije ibihano biheruka gufatirwa icyo gihugu avuga ko byatewe n’urwango rw’amahanga,ndetse ko bitagendeye kumategeko bikaba bitanarangwamo ubumuntu.
Ku rundi ruhande, Amerika na Koreya Yepfo byishyize hamwe bitegura imyitozo igamije kwereka Koreya ya Ruguru ko byteguye guhangana.
Byitezwho ko ikibazo cya Korea ya Ruguru aricyo gishobora kuvugwaho cyane mu nama y’umuryango mpuzamahanga Un itegurwa muri ki cyumweru.