AmakuruUbukunguUbureziumuryango

Kigali: Umunezero Niwose Nyuma Yoguhabwa Imashini Zidoda –Root Foundation Hamwe Na Ahmadiyya Muslim Association

Ababyeyi bafashwa n’uumushinga Root Foundation mukugira Ubumenyi no kwiteza imbere barashimira, barashimira byimazeyo Umuryango Ahmadiyya Muslim Association wabahaye Imashine zidoda zigera kuri 30 zifite agaciro kasaga miliyoni 3.5Frw.

Kuru wa Mbere Tariki 12 Gashyantare nibwo umuhango wo kugeza izi mashine zidoda ku babyeyi bafashwa na Root Foundation, Akaba arigikorwa cyabere ku cyicaro cya Root Foundation Giherereye Mu Murenge wa Kinyinya Kagugu-Batsinda.

Elina Byukusenge Numwe mubahawe izi mashini akaba avugako kuba yabonye imashini byamwongere ikizere cyo kuba ya kwiteza imbere.

Byukusenge Elina, Umunyeshuri wiga kudoda muri Root Foundation

Byukusenge Elina Ati. “Maze muri uyu mushinga igihe kinini nize byinshi bitandukanye harimo no kudoda, ariko najyaga ngira ikibazo cyo kutagira imashini yange bwite kuko kenshi natiraga, Ubwo mbonye iyi mashini rero ngiye kongeramo inbaraga nkore cyane mbashe kwiteza imbere yewe mfashe nabarumuna bange bakirimo kwiga hano muri Root Foundation.”

Nyiramana Claudette Ni Mwarimu wigisha kudoda ndetse nibindi bijyana na byo kuri Root Foundation, Nawe avugako izimashini zamwongereye imbaraga n’ikizere kuko mbere byamucaga intege kubona abo yigishije bicaye ntacyo bakora kubera kubura I mashini.

Claudette Ati. “Maze kwigisha ibyiciro bitatu bitandukanye harimo Ababyeyi 10 n’abana 8, kubera ko rero usanga abenshi bahari baba bafite amikoro macye bityo ugasanga iyo bamaze kwiga bagenda bakicara kubera kubura amafaranga y’igishoro, Izi mashini rero zizanye igisubizo kurabano babyeyi ndetse nange mwarimu bintera imbaraga iyo mbona barimo gukora ibyobize biteza imbere.

Umuyobozi wa Root Foundation Francois Dunia, Avugako intego yabo bihaye atarugufasha umuntu buri munsi ariyo mpamvu hari gahunda zituma bishingira imyuga yabo kugirango abafashwa babashe kwiteza imbere badategereje abo baza kubafasha.

Bwana Francois Dunia, Umuyobozi wa Root Foundation

Bwana Francois Dunia Ati. “Igikorwa cyabereye hano nicyo gufasha ababyeyi barangije kwiga hano ariko bakabura ubushobozi bwo kuba bakwigurira imashini, abandi n’abangavu babyariye iwabo kuko twabonye ko nitubarekera iwabo ntakintu bakora baziheba bikaba byanabaviramo kwiyandarika bityo rero twabahaye izi mashini kugira ngo bongore bigarurire ikizere, benshi muribo barakiga ariko bazajya baza hano bahabwe amahugurwa mbere ya saa sita maze nyuma ya saa sita bajya gukorera amafaranga”.

Yasoje asaba abanyarwanda n’abandi bose ko bagakwiye kugira umutima ufasha aho babonye bikenewe niba ari ukwishyurira umwana ishuri bigakorwa n’abahafi bitagombeye gutegereza abantu bazaturuka iyo kure yewe bitanaciye muri Root Foundation kugirango U Rwanda rw’ejo ruzagira urubyiruko rufite icyo Igihugu kirwitezeho.

Madam Jabeen Sethi ni Ushinzwe imibereho myiza mu Muryango witwa Ahmadiyya Muslim Association Guturuka mu bwongereza Avugako gufasha ari intego bihaye aho bavugango Igihe cyose abana (Always Children).

Madam Jabeen Sethi ni Ushinzwe imibereho myiza mu Muryango witwa Ahmadiyya Muslim Association Guturuka mu bwongereza

Madam Sethi Jabeen Ati. “Iki gikorwa ni ngaruka mwaka aho dukusanya amafaranga buri mwaka tukaza mu bihugu bitandukanye byo muri afurika ku girango dufashe abana b’ipfumbyi n’abafite amikoro make kugeza ubu tukaba tumaze kugera mu bihugu nka Zanzibar, Sierra Leone, Uganda, Ghana n’ibindi Kuruyi nshuro tukaba twaje mu Rwanda, nibyiza rero gufasha cyane cyane abana kuko bakenera ibintu byinshi.

Root Foundation Mugufasha bano babyeyi bahawe I mashini ibishyurira amafaranga y’ubukode bw’inzu zaho bakorera kugirango ejo n’ejo bundi atazabura uburyo bwo kwishyura inzu bityo bikamuviramo guhitamo kugurisha imashini mu gihe ntaho afite ho gukorera.

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *