Ibikorwa bya “Igisura Company Ltd” mu imurikabikorwa ribera k’umurindi birivugira

Rwiyemeza mirimo Ingabire Janvière  akaba n’umuyobozi wa Igisura Company Ltd witangiye gutunganya ibikomoka ku kimera cyanditse amateka  hose ku Isi aricyo “IGISURA” (Ortie).akomeje guhanga udushya ari nako ibyo akora birushaho kunogera abayobotse inzira yo kubikoresha ,  cyane ko  bifite umwihariko w’uburyohe bushingiye k’umwimerere wabyo kandi bikaba ingenzi mu kuzana impinduka nziza kandi zihuse k’ubuzima bwa Muntu.

Ingabire Janvière akimara kurangiza  Kaminuza mu ishami ry’icungamutungo mu 2015, yahise ajya kwihugura ibijyanye no kwihangira umurimo , nyuma aza guhitamo gutunganya ikimera cy’igisura, aho kuri abasha kukibyaza umusaruro mu buryo butandukanye haba kugikoramo divayi , imitobe ,amajyane akoreshwa nk’icyayi n’ibindi byinshi.

Ingabire Janvière  nyuma yo kwitangira iki kimera no gufata ingamba zo kukibyaza umusaruro , bimaze kumugeza ku rwego rushimishije kuko mu marushanwa  akunda guhuza urubyiruko rufite impano mu guhanga udushya , we aza mu ba mbere mu kwesa imihigo.

Aha Ingabire yari yahize urubyiruko bagenzi be

Sibyo gusa kandi kuko mu Rwanda ikimera k’Igisura cyari gisigaye ahantu hake ariko kuri ubu Igisura Company Ltd  ikaba yarihaye inshingano zo kongera  gukangurira abantu  kugihinga  hagamijwe ko kitacika , kucyongerera agaciro  no  kugikundisha benshi  hagamijwe kurengera ubuzima bwabo.

Igisura gikungahaye  kuntungamubiri nyinshi

Ubushakashatsi bwakozwe ku gisura bwagaragaje ko gikize mu butare bwa feri, butuma amaraso agira ibara ry’umutuku, bityo kikarinda kubura amaraso mu mubiri.

Igisura gikungahaye kuri Phosphore isohora imyanda mu mubiri, ikagaburira ingingo n’ubwonko, gikungahaye kandi kuri Magnesium igira akamaro mu maraso no mu magufa, ndetse gikize kuri Calcium na Silisiumu bitera amagufa gukomera, umutima ugatera neza n’ubwonko bugakora neza.

Ubwo bushakashatsi kandi bugaragaza ko igisura gituma umuntu abasha kwihagarika neza kigatuma n’imyanda isohoka neza mu ngingo, ibyo akaba ari byo bituma gikiza rubagimpande, impyiko no kuribwa mu ngingo.

Igisura gitera amaraso kwiyongera kuko cyongera fer mu maraso, kikagira na chlorophyle nyinshi, kandi kikongera imbaraga z’abarinzi b’umubiri.

Ubushakashatsi bwerekana ko igisura cyubaka kandi kigashyushya udutsi duto, kigahagarika imyuna, aho ukoresha agatambaro gafite isuku, maze ukagashyira mu mazi y’igisura, warangiza ukagashyira mu izuru riva imyuna.

Igisura gishobora kandi no gukamya amaraso aturuka muri nyababyeyi ndetse kinifashishwa n’abakobwa kimwe n’ababyeyi bagira imihango iva cyane.

Igusura kandi kivura korera, kuribwa mu nda, macinyamyambi n’impiswi, kigabanya isukari mu mubiri, bityo nacyo kibarirwa mu miti ifasha guhangana na diyabete ndetse igisura cyongera amashereka, bityo gikenerwa cyane n’ababyeyi bonsa.

Kubifuza kumenya ukuri kuzuye ku bikorwa bya  Igisura Company Ltd mwanyarukira  mu imurikabikorwa ribaye ku nshuro ya 14, riteganyijwe kuzaba mu gihe kingana n’icyumweru, kuva kuya 18-27 Kamena 2019 aho abakora n’abacuruza ibikomoka k’ubuhinzi n’Ubworozi barenga 300 bazaba bamurika ibikorwa byabo birimo; ibikoresho byifashishwa m’Ubuhinzi n’Ubworozi, Umusaruro ubikomokaho ndetse n’ibikorwa by’iterambere ry’ubuhinzi n’Ubworozi bitandukanye .

Umuyobozi wa Igisura Company Ltd Ingabire Janvière
Abakeneye ibicuruzwa bikozwe mu Igisura ntimucikwe k’umurindi wa Kanombe ahabera imurikabikorwa
Ubwo Minisitiri yatangizaga Imurikabikorwa

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *