Bugesera:Plan International Rwanda yakuye mu bwigunge abagera ku 100 batewe inda z’imburagihe

Kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 28 Mutarama , mu Akarere ka Bugesera habereye umuhango wo gutanga impamyabushobozi ku bakobwa 100 batewe inda z’imburagihe bo mu mirenge ya Ngeruka na Kamabuye , bakaba bararangije amasomo ajyanye n’umwuga wo kudoda ndetse no gukora amasabuni , ibi bikaba byaragezweho ku nkunga y’umuryango Plan International Rwanda k’ubufatanye n’akarere.

Muri uyu muhango kandi hanatashywe ishuri ribanza ndetse n’irerero ry’incuke , habaho no kwerekwa ibyagezweho mu kuzamura ubuzima bw’abakobwa bavanywe mu bwigunge nyuma yo gutwara inda z’imburagihe ,aho batojwe kwibumbira mu bibina byo kwizigamira, bikazabafasha kwiteza imbere n’imiryango yabo.

Izerimana Clarisse 

Izerimana Clarisse utuye mu murenge wa Kamabuye , akagari ka Kameka umudugudu wa Kameka , wagize amahirwe yo kurangiza amashuri yisumbuye  akaza guterwa inda , nawe ari mubahawe amahugurwa ku mwuga wo kudoda .Ashimira Plan international  Rwanda kuba yaramugobotse akaba abona guhanga ubuzima bizamworohera , ndetse akabasha kurera umwana yabyaye neza, aho ashishikariza n’abandi bagenzi be bataratinyuka guhaguruka bakagana amashuri y’imyuga bityo bakazabasha kwiteza imbere bakanahora birinda kugwa mu mitego y’ababashukisha impano zabakururira ibyago birimo no gutwara inda.

Mukamukunzi Odette utuye mu murenge wa Ngeruka,akagari ka Murama ,umudugudu wa Kanguringoma akaba ari umwanditsi w’itsinda ryo kugurizanya rigizwe n’abana b’abakobwa batewe inda zimburagihe ,yavuze ko inkunga ya Plan international Rwanda izamufasha kwigira akabasha kwiteza imbere.

Yagize ati”Natewe inda mfite imyaka 17 y’amavuko bimviramo kwirukanwa mu muryango . Nari ndangije umwaka wa 6 w’amashuri abanza ndetse ndatsinda ariko mbura ubushobozi bwo gukomeza amashuri yisumbuye.Uwanteye inda mbimubwiye antegeka ko ngomba kuguma iwacu kandi nkabigira ibanga.Nubwo kurera umwana ari njye bireba njyenyine , nifitiye icyizere mbikesha umuryango Plan international Rwanda  yadutekerejeho  ikadufasha kwihangira umurimo , tukaba tugeze no kurwego rwo kwizigamira , bityo tugasanga ubukene ntaho buzamenera”.

Mutabazi Richard uyobora akarere ka Bugesera

Mutabazi Richard Umuyobozi w’akarere ka Bugesera mu ijambo rye yashimiye  umuryango Plan International Rwanda nk’umufatanyabikorwa mwiza wafashije akarere kwesa imihigo mu byari imbogamizi cyane uburezi kuri bose.

Yagize ati “Nibyinshi dushimira  umufatanyabikorwa wacu birimo kuba  yarafashije abana b’abakobwa batewe inda z’imburagihe,bakigishwa imyuga ndetse bakanahabwa ibikoresho bizabafasha kwiteza imbere”.

Kubijyanye n’ishurirya rya Munzenze  ryubatswe kubufatanye na Plan international Rwanda , umuyobozi w’akarere yavuze ko bishimira cyane iki gikorwa  kuko byari bikenewe nyuma yo kubona ko hari abana bakora urugendo rurerure ,bikagorana cyane kubana bafite ubumuga ndetse bikanabaviramo gucikiriza amashuri , bityo bakaba bahawe amahirwe yo kwegerezwa uburezi ,aho n’abana bato bazajya babasha gutangirira kugihe batavunitse.

Dr.Sebareze Jean Lambert Umuyobozi wa Porogaramu muri Plan International Rwanda

Dr. Sebareze Jean Lambert Umuyobozi wa Porogaramu muri Plan International Rwanda yasobanuye ibijyanye n’imwe mu mukorere y’uyu muryango .

Yagize ati “Mubyo dukora harimo  kubungabunga uburenganzira bw’umwana, gufasha abana b’abakobwa ibijyanye no kumenya ubuzima bw’imyororokere bakamenya imihindagurikire y’ubuzima bwabo cyane ibijyanye n’imyororokere , aho begerwa bakaganirizwa bagahabwa amwe mu masomo abafasha kwirinda kugwa mubishuko , hari ibijyanye no guhangana n’ibiza, hakazamo n’igice kijyanye no guteza imbere ibigo mbonezamikurire”.

Uyu muyobozi kandi yagaragaje ishusho y’ibyakozwe ,aho yavuze ko ibyumba by’amashuri 7 byatashywe byatwaye miliyoni 93 , k’ubufatanye n’akarere ,hakiyongeraho miliyoni 40 zakoreshejwe hatangwa amasomo yo kudoda no kugura ibikoresho by’ibanze bizifashishwa n’abakobwa batewe inda z’imburagihe.

Mu mwaka ushize wa 2019 , mu akarere ka bugesera habaruwe abana batewe inda z’imburagihe batarageza kumyaka 18 y’ubukure bagera kuri 559 , mu babateye izo nda hakurikiranywe abagera ku 100 , mu gihe abatarenga 50 ari bakorewe dosiye ,ibintu bigifatwa nk’imbogamizi cyane ko abakabaye bashinja abo bagizi ba nabi ari nabo batewe inda hamwe n’imiryango yabo  , batarabasha kumva neza impamvu zo kubashinja ahubwo bakabahishira.

Muri gahunda ihamye yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa umwana , akarere karateganya gufatanya n’inzego zose hamwe  na polisi y’igihugu muri gahunda ya “Rengera Umwana” aho mugihe cy’ibyumweru 52 , hazaba hakorwa ubukangurambaga bugamije kumvisha buri muntu ndetse n’utabasha kwivugira , uruhare rwe mu gukumira iki cyaha , n’icyakorwa kugirango ababigizemo uruhare bakidegembya bakurikiranwe.

Bigishijwe uburyo bwo kwizigamira binyuze mu matsinda
Mumyuga bigishijwe harimo no gukora amasabuni y’ubwoko butandukanye

 

Abana b’incuke begerejwe irerero

 

Umwanditsi:Uwamaliya Florence.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *