Kigali: Never-again irimokwereka urubyiruko ko rukwiye kumenya ibirukorerwa
Never again yahuguye urubyiruko iminsi ibiri bo mu turere dutanu ,bakorana ndetse n’abanyamakuru kuburyo ba bona amakuru mpamo mugihe bayacyeneye kandi babata yabonye neza bakongera bagasubirayo bakareba ko ibyobahawe byashyizwe mu bikorwa.
Musime fredy n’umukozi mu kigo cya never again ikigo cyitegamiye kuri leta gifite ins hingano zokwita k’urubyiruko kikaba cyarahuguye abanyamakuru ndete n’urubyiruko,bose hamwe bakaba barageraga kuri mirongo 30 urubyiruko ruhagarariye abandi muri Ngororero,Huye,Gisagara,Nyagabe,Nyabihu ahohose hakaba haragiye hakazamo 2 bahagarariye abandi ku rwego rw’Umurenge.
Ibi byagarutseho nkuko uwatangaga amahugurwa bwana fredy ubwo yasobanuraga ishingano zuyu muryango wita k’urubyiruko nicyo ugamije ahanini yagize ati’’twita kurubyiruko tukarwigisha amategeko ndetse tukabereka ejo heza habo kugirango nabo bajye babasha kwigira’’
Yagaragaje ikibazo kikigaragara mu rubyiruko ahusanga batajya bitabira inteko zabaturage yewe nu muganda haracyarimo ikibazo kuko ibyo byose bifatirwamo ibyemezo usanga babyemeza harimo aribake bigatuma bafatirwa ingamba badahari.
Hakaba nizindi mbogamizi usanga abakavugiye urubyiruko ari ntabo kuko usanga imyanya yabo iyoborwa nabavuye mu rubyiruko ikayoborwa nabageze muzabukuru ugasanga ibyo bavuga ntaho bihuriye kuko nta rubyiruko ruba rurimo kugirango rukurikirane ibibakorerwa akaba asaba ko imyanya nkiyo yagenerwa banyiribikorwa ubundi abo nabo bakuze bakabunganira mugihe babasabye inyunganizi.
Musime fredy yakomeje agaraga za integenke urubyiruko rugira mukwitabira gahunda za leta ,arusaba ko rwa tera intabwe ikomeye rukabasha narwo kuzajya rwitabira kumenya amategeko abagenga ku ko bayemeza kandi ko nabo bakwiye kwitorera ayabanogeye.
Ndikumana Feresiye ni, umucizi ukomoka mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Buruhukiro agaragaza amahirwe yagize kuba Never againe yaramuhuguye kubijyanye nubuvugizi bubakorerwa nk’urubyiruko ,
aho yagize ati’ imbogamizi duhura nazo nk’ urubyiruko nuko twese tutabasha kwitabira jyanama niyo bagize ibyo bajya kwemeza hagaragaramo bake nabo ntibakurikirane ibyo babashije gusinyira bityo bigatuma nishyirwa mubikorwa ry’amafaranga babageneye batamenya imikoreshereze yayo.’’
Ahoyagarutse kungamba bo nk’urubyiruko bagakwiye gukora kuko yasanze mubyo yahuguriwe bafite amahirwe menshi yokwiteza imbere mubyo babyaza mo imishinga bagana ikigega cy’ urubyiruko [BDEF] ndetse nandi ma banki harimo sacco batabasaba ingwate yewe naturiketi bityo bigatuma bazabasha kwiteza imbere ariko anasaba ko leta n’abobireba ko bakuraho imisoro k’ urubyiruko rubashije kwiteza imbere rwinjira mu bucuruzi bityo bizatuma ubushomeri bukunze kugaragara buzavaho kuko akenshi niyo umuntu agize icyo akora bahita batangirara kumusoresha bityo bigatuma bacika intege zokuba bagira icyo bakora.
Yanakomeje agaragaza uburyo urubyiruko rufite ubumuga abenshi barufata nkaho rudashoboye ariko ngo bagiye kubegera babereke ko nabo hariho ibyo babasha bakaba bakiteza imbere.
Irankunda Ruth akaba akuriye urubyiruko rw’umurenge wa gatoro mu karere Ngororero yatangarije ikinyamakuru imena akibwira ko urubyiruko ari kuva kumyaka 16-30.
Akaba yaragiwe amahirwe n’urubyiruko ikizere bakamutora kubayobora afite ikizere ko hari impinduka azabasha kubasangiza nabo bakivana mubibazo byahato nahato bahuranabyo.
Ahoya yagize ati’’tubasha kwegera urubyiruko rwacikirije tukaberakako bakwiye gusubira mu mashuri nabatabashije kuyasubiramo tukabashishikariza kujya kwiga imyuga nkubu nkajye maze gusubiza abana mu ishuri,bagera kuri 50 nkaba mfite ikizere ko nabandi
Ibikandi bikaba bikunze kugaragara aho usanga abana bata amashuri bakajya mubucukuzi bw’amabuye yagaciro bigatuma urubyiruko rwinshi urusanga rwaratakaje amashuri yabo .
Bamwe muribo mfite ikizere ko bazafata iyambere bitewe nuko babona bagenzi babo barasubiye mu mashuri ndetse nabandi bafite ibyo bakora nkabarwiyemeza mirimo.’’
Yakomeje ashimira umuryango utegamiye kuri leta never again ko yabashije kubahugura ibijyanye nokumenya uburenganzira bwabo ndetse bakabasha no kwitinyuka ,gutekereza byimbitse bakamenya ko bagomba gukurikirana ibibakorerwa ndetse bakamenya ko na nyuma yaho ko bakwiye kongera gusubira inyuma bakamenya ko ubuvugizi bakoze ko haricyobyagezeho.
By;Florence uwamaliya