Eden Care yamuritse proactive nk’igisubizo mu kwivuza hakoreshejwe ikoranabuhanga

Ikigo gisanzwe gitanga ubwishingizi mu kwivuza Eden Care Insurance cyamuritse ku mugaragaro uburyo bushya bise “proActiv” buzajya bufasha abantu ku giti cyabo ndetse na sosiyete zitandukanye zigurira abakozi babo ubwishingizi bwo kwivuza ku menya amakuru y’ibanze kubuzima bwabo hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Eden Care n’ikigo gikorera mu Rwanda ndetse no hanze yarwo ariko gifite ibyicaro bikuru mu Rwanda, ubusanzwe cyatangaga serivise z’ ubwishingizi k’ubuzima ku bantu ku giticyabo cyangwa se amasosiyete kurubu bakaba bongeyemo ubundi buryo bushya muri serivise batangaga, bukaba buje gufashe abantu gukora biyizi neza uko ubuzima bwabo buhagaze batiriwe bajya kwa muganga.

ProActiv n’uburyo bushya bwagaragajwe kuruyu wa kane tariki 21st Nzeri ni kigo cya Eden Care Insurance. Ubu buryo buka buje gufasha umuntu ku giti cye cyangwa se abakoresha basanzwe bagurira abakozi babo ubwishingizi k’ubuzima, aho bazajya bahabwa amakuru yuko ubwo bwishingizi burimo burakoreshwa ndetse yewe nuko umuntu ku giticye ahagaze.

Umuyobozi w’ikigo Eden Care Insurance mu Rwanda Rudahinduka Kevin avuga ko ubu buryo bazanye bufite akarusho ko kuba abakoresha bazajya bashobora kubona amakuru y’ubuzima bw’abakozi babo binyuze mwikoranabunga.

Mr. Kevin Rudahinduka Ati, ”Icyo dufasha abatugana cyane cyane abagurira ubwishingizi abakozi babo, ni uko tubaha uburyo babasha kureba amakuru akenewe yo kumenya ukuntu ubwo bwishingizi burimo burakoreshwa n’abakozi, akamenya uko umukozi ahagaze, niba imyumvire ye imeze neza, niba hari ufite ikibazo ku buryo ashobora gukoresha iyo sisiteme akatubwira aho ikibazo kiri. Ni uburyo bwo hagati yacu n’ibigo dukorana kugira ngo tugire uburyo bw’ikoranabuhanga tubasha gukoresha, amakuru atarinze kujya ahantu umuntu wese ashobora kuyakoresha.”

Yasoje agira Ati, “Ubu buryo buziye gushishikariza abantu gukora siporo ngororamubiri, kuruhuka igihe gihagije ndetse no kuganiriza abantu bafite ibibazo by’agahinda gakababije.”

Umuyobozi mukuru wa Eden Care Insurance akaba arinawe wayishinze Moses Mukundi, avuga ko ubu buryo buziye abantu benshi batajyaga bamenyera amakuru y’ubuzima bwabo ku gihe.

Moses Mukundi, Uwashinze ndetse akaba n’umuyobozi wa Eden Care Insurance

Mukundi Moses Ati, “Ubu buryo buzajya bufasha kureba aho igipimo cy’isukari kigeze, umuvuduko w’amaraso uko uhagaze, ndetse nizindi ndwara zitandura (NCDs). Yewe kandi ni ndwara zo mu mutwe aho ari ikibazo gikomeye kiri kugenda gifata indi ntera hano ku mugabane w’ Afurika, bityo twe duharanira kumenya ko umuntu afite ubuzima buzira umuze niyo mpamvu tugapima indwara hakiri kare niba ihari ikamenyekana itaragera kurundi rwego.

Yasoje avugako umuntu abo serivise za Eden Care akoresheje ikoranabunga haba ari kuri telephone cyangwa se murandasi akoresheje apulikasiyo (application) yabo.

 Ikicaro cya Eden care giherereye mu mujyi wa Kigali mu Karere Ka Nyarugenge. Kandi ukoresha Eden Care ashobora kubona amahirwe yo kugabanyirizwa igiciro cy’aho akorera siporo nko muri ‘Gyms’, koga, kwiruka muri marato (Marathon) n’ibindi birimo kurira imisozi miremire bizwi nka Hiking.

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *