Kigali: Hamuritswe igitabo kizatanga umusanzu ku kibazo cy’ihungabana
Umuryango LIWOHA ukora ibikorwa by’isanamitima wamuritse igitabo cyiswe HEALING LIFE WOUNDS, Restoring Communities after mass Violence cyitwezweho kuzatanga umuti n’umusanzu ku kibazo cy’ibikomere n’ihungabana mu bantu.
Umwe mu banditse icyi gitabo Dr Simon GASIBIREGE yavuze ko icyi gitabo kije gutanga umusanzu ku bibazo by’ihungabana mu mu bantu.
Agira ati:” Ubu ikibazo gisigaye n’ukwishishanya, kugira agahinda ndetse no kubana nabi cyane cyane mu buriri hagati y’abashakanye, iki gitabo rero kizatanga icyizere kuko iyo umuntu arwaye ari wenyine si kimwe no kurwara abantu ari benshi, turifuza gutanga amahugurwa kugira ngo ibibazo nk’ibi tubishyiremo imbaraga nyinshi cyane kandi hamwe n’ubufatanye bizagenda neza, akaba ari nayo mpamvu twanditse icyi gitabo ngo dutange umusanzu wacu”.
Akomeza avuga ko byari byiza kugira ngo bamenyekanishe ibyo bakora ariko binyuze mu gitabo gusa akavuga ko imbaraga zisabwa kugira ngo ibi bibazo bizakemuke ari nyinshi nubwo yizera ko hamwe n’ubufatanye bw’inzego zitandukanye bizagenda birangira.
Dr Regine Uwibereyeho King Umunyarwanda akaba amaze imyaka aba muri Canada ari naho yigisha ni umwe mu bateguye akanandika kur’icyi gitabo yavuze ko urugendo rwo kwandika no gutegura icyi gitabo rwatangiye mu mwaka wa 2018 ariko bakaza gutangira kucyandika muri 2019.
Agira ati:” Icyi gitabo kigiye gufasha abantu bajyaga bagira ibibazo ariko ntibabone uwo babibwira bikarangira bibahenuye, uzabasha kugisoma akumva ibirimo azavuga ati burya hari abantu bahuye n’ibibazo nk’ibyange nyuma baza gukira? uwo azagira inyota yo kujya gushaka umuryango wa LIWOHA kugira ngo baganire maze nawe akire ibikomere by’ubuzima maze yisane ndetse anasane abo mu miryango ye”.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge NGABONZIZA Emmy Akaba ari nawe wari Umushyitsi mukuru mur’icyi gikorwa cyo kumurika iki gitabo yavuze ko umusanzu wa LIWOHA ari ingenzi ku kibazo cy’ihungabana mu Banyarwanda yizeza ubufatanye burambye.
Agira ati:” Nk’uko tubizi umuryango nyarwanda ugizwe n’amateka akomeye cyane nk’uko tubizi, ibikomere rero ni byinshi, kuko dushyingiye ku bushakashatsi bwakozwe muri 2020 ihungabana ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda riri kuri 35% ariko no ku banyarwanda bose dufite ibikomere bitandukanye”.
Akomeza agira ati:”Usanga hari nk’abana bahura n’ihohoterwa rikabasigira ihungabana, navuga rero ko icyi gitabo ubwacyo n’inyito yacyo bitanga icyizere n’ubufatanye kugira ngo abantu dukire, hariho uburyo bwo gufashanya niyo mpamvu tugenda tureba bamwe bashobora guhugurwa bagafasha abandi kugira ngo tubashe gufashanya dukire ariko icyiza nuko hari abafashe iya mbere bafatanyije n’uyu muryangi LIWOHA bagahinduka bakongera bakiyubaka, ni ishimwe rero rikomeye dushimira aba banditsi bari bayobowe na Dr Gasibirege kandi n’abandi bagendera ku rugero rwa rwiza rwa LIWOHA”.
Asoza avuga ko uretse na LIWOHA n’undi muntu wese uzakenera ubufasha n’ubufatanye mu bikorwa byafasha abantu mu birebana n’isanamitima amarembo akinguye kuri we.
Ni igitabo cyanditswe n’abanditsi banyuranye barimo Dr Simon GASIBIREGE, Dr Regine UWIBEREYEHO King, Dr kamuzinzi MASENGESHO n’abandi kikaba cyarandikiwe mu gihugu cya Canada aho kibumbatiye amateka amaze imyaka 25 kikaba cyamuritswe ku mugaragaro uyu munsi tariki ya 24 Ugushyingo 2022 i Kigali mu Rwanda.