Amakuru

Kigali: Hagiye kongerwa imodoka 20 zitwara abagenzi mu muhanda bitarenze iminsi 2

Ubuyobozi bw’ikigo ngenzuramikorere,RURA, buravuga ko muri gahunda yo kongera imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, mu gihe kitarenze iminsi 2 hari izindi modoka 20 ziza kwiyongera ku zisanzwe zikora uyu murimo.

Mu kiganiro Umuyobozi mukuru wa RURA,Eng.Deo Muvunyi yahaye RBA,yavuze ko hari abashoramari bamaze kugera ku ruganda bagiye gushaka imodoka zo gutwara abagenzi ndetse ko mu minsi itarenze 2 hari imodoka 20 ziriyongera mu zari zisanzwe zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali.

Ati “Icyo twabizeza abashoramari bari kugerageza kwitanga,hari abo tuzi nka 5 bageze no ku nganda kureba hanyuma bagaruka baduha igisubizo.Sinshaka kubwira abanyarwanda ngo igisubizo cyabonetse uyu munsi batari banagaruka ngo batubwire ko zihari.

Twebwe icyo tuvuga ni igihari ubu ngubu.Amasezerano tumaze kubona ko hari ubwo ataba ukuri cyane ko tutabifiteho controle ariko byibuze icyo twabizeza nuko izizajya ziboneka tuzajya tuzishyiramo bidatinze.

Na nubu dufite icyizere ko hari indi [kompanyi]ishobora kutubonera izindi 20 mu minsi itarenze ibiri nazo muza kubona mu muhanda.Bigenda biduha icyizere ko harimo kuziba icyuho ko bizarushaho kumera neza.”

Umujyi wa Kigali uheruka gutangaza ko hakenewe bisi zisaga 500 mu gufasha gukemura ibibazo byo gutwara abantu n’ibintu mu Mujyi wa Kigali nkuko Eng. Emmanuel Katabarwa,uri mu buyobozi bw’Umujyi wa Kigali yabitangaje.

Mu kiganiro yagiranye na RBA ku cyumweru tariki ya 31 Nyakanga, yavuze ko urebye imodoka zari zisanzwe mu mihanda yo mu mujyi, hari bisi zitwara abagenzi rusange 271.

Ati: “Turimo gukorana na RURA, RTDA kugira ngo dushobore kwinjiza abikorera ku giti cyabo mu kazi kugira ngo bazane bisi nyinshi mu byumweru bike biri imbere kuko hashobora kuba hari amabisi ari aho adakoreshwa cyangwa adakoreshwa neza.

Icyakora, Katabarwa yavuze ko isuzuma ryerekanye ko nta mushoramari wagaragaje ko afite ubushobozi buhagije ndetse wujuje ibyasabwe mu gukemura ibibazo byo gutwara abantu mu modoka rusange.

Yavuze ko bisi 500 zikenewe mu murwa mukuru zigomba kuba nibura imwe itwara abagenzi bari hagati ya 39 na 70.

Icyo gihe,Eng. Deo Muvunyi, yavuze ko igihe cyo gutegereza bisi ku bagenzi mu mujyi wa Kigali ari kirekire kuko kiri hagati y’iminota 30 n’isaha imwe.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *