Kigali: Abana biga muri E.P Biryogo bitabiriye itangira ry’amashuri ku kigero gishimishije

Ubwo kuri uyu wa 10 Mutarama 2022 mu gihugu hose hatangizwaga igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri 2021-2022 ku biga mu mashuri y’ncuke, abanza n’ayisumbuye, abana biga mu kigo cy’amashuri abanza cya Biryogo (EP Biryogo) bitabiriye gutangira amasomo yabo ku kigero kiri hejuru ya 95% nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’iki kigo Mme Ntakavuro Pelagie yabitangarije abanyamakuru.

Ku munsi wa mbere w’itangira ry’igihembwe cya kabiri abana biga bawitabirriye ku kigero gishimishije bambaye udupfukamunwa ndetse bafite isuku mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Aba bana kandi binjiraga muri iki kigo bigamo babanje gukaraba intoki bakoresheje amazi meza n’isabune basanga ku marembo y’iki kigo.

Nk’uko Mme Ntakavuro Pelagie uyobora iki kigo abitangaza, umubare munini w’abana biga muri iki kigo bagerageje kwitabira ku gihe ku kigero cya 95%, ndetse mbere y’uko batangira kwiga abarezi babo babanzaga kubibutsa no kubashishikariza kwirinda icyo aricyo cyose cyatuma bandura COVID-19.

Yagize ati: “….ubwo rero mu bijyanye n’itangira ry’amashuri abana baziye ku gihe bose bambaye udupfukamunwa kandi bafite isuku, binjiye bakaraba nk’uko bisanzwe, kubera kwirinda COVID-19 ntabwo twabashije kubashyira kuri ressamblement (aho bahererwa amabwiriza) ariko twazengurutse muri buri shuri tubibutsa amabwiriza yo kwirinda ndetse tureba n’uburyo baje bafite ibikoresho bikwiriye. Umubare munini w’abana bagerageje kuzira ku gihe kandi bitabiriye, abaje mbere ya saa sita bitabiriye ku kigero kingana nka 95%, kubera ariko ko biga mumashifuti ubu tugiye kwakira abaribuze nyuma ya saa sita.”

Nk’uko Mme Ntakavuro Pelagie uyobora E.P Biryogo

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bitewe n’uko bari bafite impungenge z’uko abanyeshuri bashoboraga kuza ku ishuri ari bake cyane bahisemo kureka kubatekera ku munsi wa mbere, gusa avuga ko gahunda yo gutekera abana bagafata amafunguro ku ishuri saa sita byagize umumaro ukomeye haba ku bana n’abarezi bo muri iki kigo cya EP Biryogo.

Yagize ati: “Uyu munsi ntabwo twabashije gutekera abana twari twabimenyesheje ababyeyi kuko tutarituzi neza umubare w’abana baribuze uyu munsi ariko ejo gahunda izakomeza. Twari twaruhutse abana bose barya guhera mu mashuri y’incuke kugeza mu wagatandatu…iyi gagunda ifite ingaruka nziza ku mitsindire no ku myitwarire y’abana….ubundi abana bamwe bajyaga iwabo bagasanga ababyeyi babo batatetse bakagaruka ku ishuri batariye cyangwa se bagakererwa, no kugenzura uburyo binjira bagarutse ku ishuri byaratugoraga, ariko ubu isaha iragera bagafatira ifunguro hamwe ku ishuri banaganira, byongeye n’ubucuti, burya iyo usangiye n’umuntu buri munsi murushaho kuba inshuti.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko imbogamizi bakomeje guhura nazo ari uko hari ababyeyi batahise bakiri neza iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ngo batangire umusanzu wabo ku gihe ku buryo byorohera abarezi kwita ku banyeshuri nk’uko bikwiye.

Ikigo cy’amashuri abanza cya Biryogo giherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari k’Agatare, Umudugudu w’Uburezi, cyatangiye mu mwaka w’1983 kikaba gifita abanyeshuri 1425 mu mashuri abanza kikanagira abana 119 mu mashuri y’incuke.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *