Kigali: Abafite ubumuga bw’ uruhu bari gupimwa indwara zibibasira

Abagera ku 120 nibo bamaze kwitabira ubukangurambaga bugamije kurinda abafite ubumuga bw’ uruhu buri kubera mu bitaro bya Gisirikare I Kanombe.

Bari gupimwa indwara z’ amaso na Kanseri y’ uruhu kuko arizo ndwara zikunzwe kwibasira abafite ubumuga bw’ uruhu.

Col. Dr. Chrysostome Kagimbana, Muganga w’indwara z’uruhu ku bitaro bya Gisirikari bya Kanombe, yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko abantu bafite ubumuga bw’uruhu bagomba kwirinda izuba igihe cyose, ndetse n’igihe hatariho izuba ariko hashyushye, bakambara ibituma umubiri wabo utangirika.

Yagize ati “Umucanga n’amazi iyo bishyushye bizamura imirasire ishobora gutwika uruhu rw’umuntu usanzwe ufite ubumuga bw’uruhu bikaba byamutera kanseri y’uruhu ndetse bikaba byakwangiza n’amaso ye bikamutera ubumuga bwo kutabona.”.

Abantu 120 bitabiriye iki gikorwa biganjemo abo mujyi wa Kigali. Ibi bitaro birasaba n’ abandi bafite ubumuga bw’ uruhu kubigana bagahabwa inama, bagapimwa indwara z’ uruhu ndetse bakanahabwa amavuta arinda uruhu rwabo. Ibi byose babikorerwa ku buntu.

Col. Dr. Kagimbana asaba abafite ubumuga bw’ uruhu kwambara ingofero kuko irinda mu maso, amatwi n’ijosi ku buryo ibyo bice by’umubiri bidahura n’imirasire ngo yinjire mu mubiri.

Abagira inama yo kwambara indorerwamo zirinda amaso yabo kwangizwa n’ imirasire y’ izuba.

Imibare y’Ishami ry’ umuryango w’ Abibumbye ryita ku buzima igaragaza ko buri mwaka abantu bari hagati ya miliyoni 2-3 badafite uruhu rwirabura bafatwa na kanseri y’ uruhu, mugihe abafite uruhu rwirabura bafatwa na kanseri y’ urufu ari ibihumbi 130 ku buri mwaka.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *