Karongi :Guma Murugo yakomye mu nkokora gahunda yo kwizigama
Bamwe mu bagore bibumbiye mu itsinda ryo kwizigamira ryitwa ‘DUHASHYE UBUKENE ’ bakorera mu karere ka Karongi , bavuga ko ibihe bidasanzwe byatewe n’icyorezo cya Covid-19 bigakurikirwa n’ingamba zafashwe hagamijwe guhagarika ikwirakwizwa ryayo zirimo na gahunda ya Guma Murugo , byatumye batabasha kwizigama nkuko bari basanzwe babikora , ibintu babona nk’ibyadindije umuvuduko w’iterambere bifuzaga.
Nyiransabimana Margaritte utuye mu murenge wa Bwishyura ,akagali ka Cyiniha ,umudugudu wa Kiyovu , asanzwe ari umucuruzi mu isoko rya Karongi aho acururiza imbuto . Mu gihe cya Guma Murugo yabashije gukora cyane ndetse n’inyungu irazamuka gusa akavuga ko atabashije kubona amahirwe yo guhura na bagenzi be bari bahuriye mu itsinda ryo kwizigama kugirango bakomeze umurongo bari barihaye wo kuzamurana binyuze muri gahunda y’ikibina.
Yemeza ko yari umwe mu bagore baranzweho no gukora cyane mubihe bitari byoroshye bya Guma Murugo aho yabonaga ko yinjiza amafaranga menshi bitewe n’amahirwe akesha abamugiriraga icyizere bakamuha ibicuruzwa akaza kubishyura nyuma yo kubicuruza kandi byamaze no kumwinjiriza inyungu .
Nyiransabimana yatangarije imenanews.com ko gahunda ya Guma Murugo yatumye yiga byinshi mubucuruzi akora nko kugenda ageza ibicuruzwa mungo z’abantu bakamugurira , gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga rya telefoni ngendanwa nk’umuyoboro umuhuza n’abakiliya , n’ibindi byinshi byatumye yagura ibitekerezo bizamufasha kwihutisha iterambere.
Mukasine Daphoroza nawe uri mu bakorera mu isoko ricururizwamo imbuto , ashimangira ko umusaruro wababanye mwishi bakabasha guhaza abaturage ba Karongi , ariko kurundi ruhande akanagaragaza ko ingaruka zatewe na Covid-19 ari nayo yatumye hashyirwaho ingamba zikarishye mu kuyirinda nka Guma Murugo , zahungabanije imikorere yari isanzwe cyane ko imbuto bazoherezaga Kigali no muri mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , nyuma yaho imipaka ifungiwe n’urujya n’uruza mu ngendo zambukiranya intara zigahagarikwa , byakomye mu nkokora ubucuruzi bwabo ndetse ntibabashe guhura nkabagize itsinda ngo babashe kwizigamira .
Nyuma y’uko mugihugu hose tangijwe gahunda yo koroshya zimwe mungamba zari zarakajijwe mu kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo cya Covid-19 , abibumbiye mu itsinda ryo kwizigama Duhashye Ubukene , bahise bagarukana imbaraga nyinshi mu kuzahura gahunda nziza bari bariyemeje , kugeza ubu bakaba bibonamo icyizere cyo kugera kuri byinshi bizabazamura bakabasha guhashya ubucyene nkuko inyito y’itsinda ryabo riri.
Aba bagore bibumbiye muri iri tsinda nyuma yo gusobanukirwa ibyiza byo kwizigama , bashishikariza bagenzi babo batarayoboka iyi nzira guhagurukira rimwe bakumva ko Umugore wese ashoboye kandi ko uburyo bwiza bwo kugera ku iterambre ryihuse ari ugukorera hamwe bakanizigama , bityo ibyo bagezageraho bagifite imbaraga bikazabasha no kubaramira ndetse no kubaherekeza mu gihe k’izabukuru.
Itsinda ryo kwizigamira Duhashye Ubukene , rigizwe n’abanyamuryango 31 bakaba batanga amafaranga 2000 buri cyumweru.
UWAMALIYA Florence