Kamonyi: Rubyiruko muri nkingi ikomeye mukubumbatira igihungu mufite ubuzima buzira indwara. Mayor
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Sylvere Nahayo, yasabye urubyiruko kugendera kure ikintu cyose cyabavutsa ubuzima, abibutsa ko bagomba kwirinda ibiyobyambwenge ndetse n’icyorezo cya SIDA, n’inda z’imburagihe bategura ejo heza habo.
Ni ubutumwa yatanze ku wa 22 Nzeri 2023 mu bukangurambaga bwo kongera ubumenyi mu kwirinda virusi itera SIDA mu gikorwa cyaranzwe n’imikino mu mupira w’amaguru hagati y’imirenge yo muri Ako Karere.
Ubu bukangurambaga bwateguwe ku bufatanye na FXB Rwanda, The Global Fund na RBC n’Akarere ka Kamonyi.
Mu mikino yabereye kuri Stade ya Ruyenzi yahuje amakipe y’I mirenge ine yo mu Karere ka Kamonyi igikombe cyegukanwe n’Umurenge wa Runda.
Umurenge wa Gacurabwenge wegukanye umwanya wa kabiri naho uwa Rukoma uba uwa gatatu mu gihe uwa Musambira ari wo waherekeje iyindi mirenge mu mwanya wa nyuma nkuko bari baserukiye imirenge yabo mu gikorwa cy’ubukangurambaga.
Senderi Eric akaba Umuhanzi ukunzwe n’urubyiruko uzwi cyane kw’izina rya international Hiti ,yasusurukije urubyiruko rwaraho ,anarusaba kwirinda ingeso mbi zarushora mu businzi , ndetse n’ubusambanyi hamwe n’ubuzererezi
Eric Mushimiyimana, n’umukozi wa FXB Rwanda yavuze yatangarije abari bitabiriye uwo muhango ko kutagira amakuru ku cyorezo cya SIDA biri mu bituma urubyiruko rwishora mu ngeso mbi, zirimo n’ibiyobyabwenge, biri mu bituma bandura icyo cyororo cya Virus itera Sida.
Yagize ati ” Ubwo bumenyi n’ubwo bukungu ntitwabugeraho tudafite ubuzima buzima, rero tukababwira ko dukwiye gufata ingamba twirinda ubwandu bushyashya bwa virusi itera SIDA ndetse tunegera na serivisi zitandukanye z’ubuzima buri wese areba uko ahagaze.”
Yakomeje ashimiye abitabiriye izo serivisi zo kwipimisha ku bushake zari ziraho kuri stade Ruyenzi dore ko ntakiguzi byasabaga.
Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yagarutse k’urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu azisaba kuba maso zikumvako arizo nkingi z’iterambere zejo gazaza z’ifite ubuzima buzira umuze mu kuyobora igihungu .
Yagize Ati “Mujye mubiha agaciro mwirinde ikintu cyabavutsa ubuzima, mwirinde ikintu cyabahungabanya, mwirinde ikintu cyatuma igihugu cyacu cyiza, gifite imbere heza mutazakibonekamo Kandi arimwe dutezeho byose.”
Yakomeje agaragaza ko imikino kumpande zose yari myiza n’umbwo Bose batatwaye igikombe Arko babonye ibihembo Kandi bagize uruhare rukomeye mu gukangurira urubyiruko kwirinda virusi itera Sida babicishije mu mikino.
By: Uwamaliya Florence