AmakuruibidukikijeUbukungu

Kamonyi: Ingamba Nshya Zikumira Abacukura Amabuye y’ Agaciro Muburyo Bunyuranyije n’ Amategeko

Ubuyobozi bw’ AKarere Ka Kamonyi buvuga ko ikibazo cyari kiri mubacukuzi b’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko babashije kugikurikirana ndetse ubu bamwe muribo bakaba barabonye ibyangombwa, ariko n’abandi nabo batarabona ibyangombwa bakaba basabwa kuzuza ibisabwa kugira ngo nabo bakore byemewe n’amategeko.

Ibi byavuzwe mu kiganiro kirambuye Ubuyobozi bw’Akarere Ka Kamonyi bwagiranye n’Abanyamakuru kuruyu wa mbere tariki 19 Gashyantare 2024.

Umuyobozi w’Akarere Ka Kamonyi Dr. Nahayo Sylivere avugako ikibazo cyari gihari cyabacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe kigenda kigabanuka doreko muribo hari ababonye ibyangombwa bibemerera gukora.

Dr Nahayo Sylivere Ati. “Turi m’ubukangurambaga bwo kubuza abaturage kwishora m’ubucukuzi ntabyangombwa ndetse tunabumvisha ko gucukura binyuranyije n’amategeko aricyaha bashobora gukurikiranwaho ariko icyo twifuza nuko babivaho kandi ntago tugarukira m’ubukangurambaga gusa ahubwo tujya no gukurikirana abo twabashije kwigisha ngo babireke iyo banze kubireka rero barafatwa bagahabwa ibihino kuko turashaka ko iki kibazo kibonerwa igisubizo kirambye.”

Asoza avugako batazahwema gukora ubwo bukangurambaga mu gihe abaturage batarumva ko gucukura ntabyangombwa ufite aricyaha kandi ko ababikora bakurikiranwa kandi kugeza ubu hari bamwe yewe bamaze gufatwa bakurikiranweho gucukura bitemewe n’amategeko.

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading