Kamonyi: FXB irakataje muguhashya virusi itera Sida mu miryango
Mu Karere Ka Kamonyi ahaherereye umushinga wa FXB ufasha abantu bafite virusi itera sida ndetse bagafasha nabatarayandura babicishije mubukangurambaga ndetse no mu mikino ihuza imirenge kugirango habashwe gutambutsamo ubutumwa bwo kwirinda virusi itera Sida .
Hagenimana Felix akuriye urubyiruko rwa Kamonyi aganira n’itangazamakuru agira Ati.’’ Nibyo koko urubyiruko rwacu rugeze mugihe cya adoresa murumvako rutorohewe gusa fxb yaje arigisubizo mugukorera mukarere kacu kuko ibasha kutwitaho.’’
Aho yaga rutse kubikorwa abagenerwa bikorwa bahambwa na fxb ibafasha kwiteza imbere ndetse nabakangurira kwipimisha virusi itera sida kubatarandura yasanga hari abanduye ikabakangurira gufata imiti ,
Fxb kandi yita kubantu bose ndetse akarusho nuko nabafite ingo ibahuriza hamwe ikabigisha gukora uturima twibikoni kugirango bajye bafata amafunguro afite indyo yuzuye hatabuzemo imboga kuko zubaka umubiri.
Appoline Nyirantagorana uhagarariye indangamirwa muri Kamonyi nawe yagize icyo abwira ikinyamakuru Imena agira Ati .’’ Nyobora indangamirwa 599 mu Karere Ka Kamonyi kose bakaba barangiriye ikizere gikomeye aho iyo hagize ugira ikibazo anyisangaho nkamugira inama sibyo kandi tugira n’iminsi duhuriraho tugakora inama tureba ibitaragenze neza .’’
Yongeyeho ko afite indangamirwa 173 zifata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida , akaba azikurikirana arebako bubahiriza gahunda za Muganga, akaba akomeje gushimira indangamirwa zitwara neza arinaho avugako afite indangamirwa 16 mu Karere kose yashyingiye akaba marene ,akaba nanenga abagore bari mungo baseka indangamirwa kandi nabo baca inyuma abagabo babo bajya guhura n’abagabo bahura n’indangamirwa kandi hariho iziba zaramaze kwandura virusi itera Sida urumvako nabo bashiduka bahashye virusi kuko baba bagiye bihishe.
Appoline akaba ashimira FXB mu myaka itatu bamaranye ko yabitayeho mukubahugura no kubaha ibikoresho byo kwirinda virusi itera sida harimo udukingirizo ndetse ndetse n’amavuta bakoresha ku bahuza ibitsina kugirango badakomeretsa .
Mukakarangwa Appolinarie n’umuganga ukorera kubitaro bya Remera-Rukoma akaba ahagarariye ishami ry’indwara zandura nka Maraliya ,Sida ,igituntu , Hipatites n’izindi akaba n’ umunansi akaba akunze guhura n’urubyiruko cyane ruje kwipimisha nubwo hakiri mbogamizi aho usanga nkokuva kumyaka 14-24 ,baba bari kukigero 5 % banduye iyo baje kwipimisha usanga abenshi baramaze kwandura naho 85 % nababyitabira ugasanga bafite hasi ya sharije virare ya 200 .
Mukakarangwa akomeza anenga ababyeyi batabika ibanga ry’abarwayi kuko batuma bagira imfunwe ryokuza kwipimisha virusi itera Sida iyo babasanze kukigo nderabuzima ,Aho yagize Ati.’’Nkubu urubyiruko twaruhaye kuzajya ruza ku wa gatandatu kuko aricyo gihe abantu bakuru bamwe baba bataje gufata imiti ndetse no kwipimisha ibyo bituma bisanga bakisanzura.’’
Akomeza agaragaza ko umbwandu bushya bukomeza kwiyongera kubera urubyiruko rumwe na rumwe rugira imfunwe ryo kuza kwipimisha arko akaba ashimira FXB idahwema kurwegera irukangurira kwipimisha aho basanga hari abamaze kwandura bakabashishikariza kugana ikigo nderabuzima kugirango gikomeze kubitaho cyibagira inama n’uburyo bafata imiti bakabaho igihe kirekire ndetse baka narandura virusi itera Sida bakagera kugipimo cya zero.
Kayitare Emmanuel n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FXB avugako kuba bakora mu Karere Ka Kamonyi aribyagaciro kuko ubuyobozi bw’Akarere bubafa kugera ku bagenerwa bikorwa babo,aho agira Ati.’’dukorera mu Murenge wa Runda , na Musambira nu wa Rubaka ,Gacurabwenge Rukoma ahohose Akarere kadufasha kugera kugera kubaturage.’’
Yongeyeho ko kuba bafatanya n’Akarere ndetse ninzego zibanze aribyagaciro kuko bituma bagera nkuntego biyemeje yo kurandura virusi itera Sida mu miryango biciye mi mikino ikunda guhuzwa n’imirenge bagatangiramo inyihisho ndetse icyogihe habaho no gupima abaturage kubuntu tukamenya uko bahagaze tugafata ingamba tubinyujije mubusabane.
Uwamaliya Florence