Mureke dusome yabaye igisubizo cy’ireme ry’Uburezi kuri bose

Mureke dusome ni umushinga wa USAD ku nkunga y’abanyamerika waje ucyenewe  mu Rwanda aho uburezi bugera kuri bose.
Uyumushinga ukorera mu gihugu hose aho utanga ubumenyi bw’ibanze kuva kubana bincuke kugera mubari mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza.
Mukakanani Marie José , ni umugenzuzi w’amashuri mu murenge wa Masoro , yatangarije ikinyamakuru Imena agira ati”Mureke dusome ni umushinga waziye igihe  ukorera mu mirenge ine ukaba ufite abakorera bushake umunani , abo bose bakaba aribo bafasha abana kuko byar’ingorabahizi mu myigishire y’ikinyarwanda aho wasangaga umwana agira ubwoba bwo gusoma ariko kuri ubu abana babashije gutinyuka bakaba bamaze kumenya gusoma “.
Yakomeje yerekana ibyiza abana bagezeho aho babigishije kwizigamira igiceri kimwe cy’amafaranga 100  y’u Rwanda buri cyumweru , kugirango bajye babasha kwiyishyurira  no kugura ibikoresho by’ishuri mugihe ishuri ryatangiye kugirango  borohereze ababyeyi babo.
Mukakanani Marie José ni umugenzuzi w’amashuri mu murenge wa Masoro

Nabahire Christine ni umubyeyi  w’abana batatu biga mw’isomero rya Mureke dusome , nawe akaba yaragize ati”Mfite abana batatu biga  gusoma ariko ndashimira uyu mushinga n’abakorera bushake babasha kwita ku abana none kurubu bakaba baramenye gusoma ikinyarwanda kandi neza”.

Yanongeyeho ko ababyeyi bakwiye gukurikirana abana babo mugihe bavuye ku ishuri bakabasubirishamo ibyo bize , banareba ko babashije kwandika bityo bizatuma  abana baba intangarugero mumyigire kuko bazaba babonye ubufasha impande zose.
Nabahire christine

Nzabanterura  Celestin ni umubitsi w’amafaranga wa abana  akanaba n’umubyeyi w’umwana wigira aho ku kigo cy’amashuri abanza ya Shengampuri  yagize ati”Abana bamaze kwizigama amafaranga agera kuri miriyoni  abitswa  kuri banki , bakaba ari abana bagera kuri magana abiri na mirongo itanu abo bose babasha kwizigama neza kandi bakanakurikirana n’igikorwa cyo kwiga gusoma bashyizeho umwete”.

Yanagarutse kubabyeyi batitabira gukurikirana abana babo arinshingano zabo ko bigayitse , aho yagaragaje ko   buri mubyeyi wese akwiye gukurikirana umwana we kuko bimufasha kwiga neza.
Nzabanterura  cerestin  umubitsi
Uwase Teta Grace ni umunyeshuri wiga kukigo cy’amashuri abanza ya Shengampuri  akaba ashimira Mureke dusome yabahaye abakorera bushake bakabafasha mumyigire yabo , none kurubu akaba aba uwambere mu ishuri abikesha uyu mushinga .
Imfashanyigisho abana bakoresha mu gusoma

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *