Abacuruzi bari mu bihombo kubera uburyo bwashyizweho na Tanzania mu gupima Coronavirus

Abatwara amakamyo yambukiranya imipaka ava ku cyambu cya Dar es Salaam, bavuga ko bari gukererezwa mu nzira bitewe n’ubwumvikane buke mu bigendanye no gupima Coronavirus, ku mipaka y’u Rwanda na Tanzania.

Ibi ngo byatewe ahanini n’ubuyobozi ku ruhande rwa Tanzania bwafashe icyemezo cyo kutemera ibyangombwa byatanzwe n’u Rwanda byemeza ko umuntu yapimwe Coronavirus, ahubwo bugahitamo kubipimira.

Imbogamizi iri muri ibi ni uko kugira ngo ibisubizo by’uwapimwe biboneke, bifata iminsi hagati y’ine n’irindwi, ibi bigatuma abashoferi n’ibyo batwaye bikererwa mu nzira ndetse n’amafaranga bagombaga gukoresha mu rugendo akiyongera cyane.

Ubu ngubu amakamyo y’ibicuruzwa ajya cyangwa ava mu Rwanda amaze iminsi atonze umurongo aho muri Tanzania, mu gihe abashoferi bayo bategereje kubona ibisubizo byerekana ko nta bwandu bwa Coronavirus bafite.

Ku rundi ruhande, u Rwanda narwo ngo ntirwemera ibisubizo byo gupimwa Coronavirus bitangwa na Tanzania nk’uko The East African yabitangaje. Ahubwo abashoferi bavuyeyo basabwa kongera kwipimisha, nubwo ho bidatwara igihe kinini kugira ngo babone ibisubizo, aho gutwara iminsi, bitwara amasaha make gusa.

Aba bashoferi ndetse n’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera babona ko Tanzania mu kwanga ibi bisubizo by’abapimiwe mu Rwanda, bisa no kwihimura, kuko ngo mu bindi bihugu nka Kenya na Uganda babyemera nta nkomyi kuko bazi ingamba zihamye u Rwanda rwashyize mu guhangana na Coronavirus.

Nyuma yo kubona ko hari hakomeje kugaraga ubwandu bwinshi bwa Coronavirus mu bashoferi b’amakamyo, u Rwanda rwashyizeho agace ka Kiyanzi gapimirwamo abashoferi bose binjiye mu gihugu mbere y’uko bakomeza. Ibi byaje bisimbura uburyo butari bwishimiwe na Tanzania bwo kuguranira abashoferi ku mupaka.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Sebera Michel yavuze ko bazi imbogamizi abashoferi b’Abanyarwanda bari guhurira nazo muri Tanzania, aho gutinda gutambuka kw’amakamyo bituma amafaranga bakoreshaga yiyongera, bikaba byateza n’igihombo mu buryo runaka.

Ati “Dukomeje kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa Tanzania na Kenya kugira ngo barekure amakamyo. Twarabandikiye byemewe, gusa Tanzania nta gisubizo iraduha, twoherejeyo n’abaduhagarariye ariko ntacyo turasubizwa.”

Sebera akomeza avuga ko Tanzaniya iri gukoresha uburyo bwinshi bwo gutinza ibicuruzwa biza mu Rwanda, akavuga ko bari kubikora nko kwihimura ku Rwanda kubera ingamba rwafashe zo gukumira ikwirakwira rya Coronavirus zirimo gushyiraho Site ya Kiyanzi.

Nyamara ngo birengagije ko ingamba u Rwanda rwashyizeho zireba Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri rusange, atari Tanzaniya gusa.

Uhagarariye ubucuruzi mu Rugaga rw’Abikorera, Akumuntu Joseph, yavuze ko kuba gupima muri Tanzania bitwara iminsi hagati y’ine n’irindwi, ari ibintu bibi ku bucuruzi bwabo. Ashimangira ko kubikora atari uko bitaye ku buzima cyane, ahubwo ko ari ugushaka gushyira igitutu ku Rwanda ngo rukureho site yo gupima ya Kiyanzi.

Ku rundi ruhande, Akumuntu akomeza avuga ko ku mupaka wa Malaba uhuza Kenya na Uganda usanzwe na wo ucaho ibicuruzwa biza mu Rwanda, naho ngo hari kubaho gutinda kandi n’ibiciro byaho byarazamutse, ariko byibuze ho ngo ntibigoranye cyane kuko bemera ibisubizo byatanzwe n’u Rwanda byerekana ko umuntu yapimwe Coronavirus.

 

 

Src:Igihe

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *