Abatuye mu mujyi wa Kigali bashyiriweho igiciro ntarengwa kuri gaz :RURA

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko mu mujyi wa Kigali, ikilo cya gaz yo gutekesha kitagomba kurenza amafaranga 1084 ku kilo.

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko mu mujyi wa Kigali, ikilo cya gaz yo gutekesha kitagomba kurenza amafaranga 1084 ku kilo.

Ni icyemezo kije nyuma y’iminsi abakoresha gaz binubira izamuka rya hato na hato ry’ibiciro ku buryo hari abavugaga ko bayigura hagati ya 1000 Frw na 1400 Frw ku kilo.

Mu itangazo RURA yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu, yasabye abazabona aho gaz igurishwa ku giciro kiri hejuru, kuyitungira urutoki.

Yagize iti “Igiciro cya gazi mu mujyi wa Kigali ntikigomba kurenga 1084 FRW ku kiro. Mu gihe ubonye umucuruzi uyigurisha ku giciro kiri hejuru y’iki, menyesha RURA ako kanya.”

Mu gihe ubonye umucuruzi uyigurisha ku giciro kiri hejuru y’iki, menyesha RURA ako kanya ukoresheje:

– 0783949656
– 0788460214
– 0788738037

 

 

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *