Inama ya EAC izabera muri Tanzania Perezida w’Uburundi ntazayibonekamo
Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, yongeye kutitabira inama ya 18 isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), iteganyijwe ku wa 20 Gicurasi 2017 i Dar es Salaam muri Tanzania.
Iyi nama yagombaga kwitabirwa n’Abakuru b’ibihugu bitandatu bigize EAC; u Rwanda, Uganda, Tanzania, Burundi, Kenya na Sudani y’Epfo. Ku ruhande rw’u Burundi, Visi Perezida wa mbere, Gaston Sindimwo, niwe uzahagararira Nkurunziza uyiherukamo mu 2015 ubwo yahirikwaga ku butegetsi bikaza gupfuba.
Inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC, izayoborwa na Perezida John Pombe Magufuli, igiye kuba nyuma yo gusubikwa inshuro zigera kuri eshatu.
Mu kwezi gushize Umuyobozi ushinzwe itumanaho mu bunyamabanga bwa EAC, Richard Owora Othieno, yatangaje ko iyi nama yagombaga kuba kuwa 6 Mata 2017 igasubikwa n’uko u Burundi bwatangaje ko kuri iyi tariki bitashoboka kuko bwibuka uwari Perezida wabwo, Cyprien Ntaryamira, waguye mu ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida w’u Rwanda, Juvénal Habyarimana.
Icyo gihe hashyizweho indi tariki ya 10 Gicurasi 2017 nayo irimurwa kuko Kenya yateguraga amatora y’ibanze y’Umukuru w’Igihugu.
Iyi nama yitezweho umwanzuro wa nyuma wa Tanzania ku gusinya amasezerano y’ubufatanye mu bucuruzi hagati y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), azwi nka EPA. Gusa nta cyizere kuko n’iyabaye muri Nzeri umwaka ushize yananiwe.
Tanzania ivuga ko impuguke zayo zasesenguye neza ko zigasanga ariya masezerano atazungura inganda zo muri Afurika y’u Burasirazuba, ahubwo azatuma zisenyuka kuko ibihugu byateye imbere biziharira isoko ryo muri ako karere.