Uncategorized

Impinduka mu ishyaka PS Imberakuri

Kuwa 11 kamena mu Karere Ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyakabanda hateraniye inama y’ishyaka “PS Imberakuri” riharanira uburenganzira bw’abaturarwanda  ikaba igamije kuvugurura amategeko yari asanzwe ho bitewe nuko hari amwe muriyo atarumvikanweho n’abanyamuryango

Niyo mpamvu  abanyamuryango ba PS Imberakuri bahisemo kuyavugurura kugirango abere meza kuri bose. 

Hon. Mukabunani Christine umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri mukiganiro yagiranye n’ Imena news yagize Ati”. Twararebye dusanga harimo amwe mu mategeko atagendanye n’igihe bitewe nuko dushinga ishyaka byari bimeze, ndetse harimo namwe mu mategeko  atarizwe ho neza .”

Yagarutse ku mavu namavuko  y’ amategeko yabo bayanogeje neza  ,ikindi agaragaza ko nubwo bakoze ubuvugizi ku barimu bakabazamurira umushahara ariko ko bakiburana ko hari ayo babakata bitakagombye,ikindi n’uko bagifite intego yo kugumya  gukora ubuvugizi ku baganga  kuko nabo bagaragaje impungenge bafite  ko nabo bahembwa umushahara urihasi.

Hon.Mukabunani Christine yibukije abanyamuryango ko badakwiye kugira impungenge nimwe y’uko nta makarita abaranga bafite kuko nubundi ntawuzayibabaza bityo bakaba  bakwiye kwishyira bakizana mu ishyaka ryabo  kuko  ari intambwe ikomeye  bateye mu gushyiraho ishyaka riharanira ubumwe bw’abanyarwanda .

Abagize ishyaka rya PS Imberakuri

Amategeko kurubu bagiye kujya bifashisha

IBYAVUGURUWE MU ITEGEKO SHINGIRO RY’ISHYAKA PS IMBERAKURI BISABIRWA KWEMEZWA N’INAMA NKURU Y’ISHYAKA

Irangashingiro : Inyito y’Ishyaka : ISHYAKA RY’IMBERAKURI RIHARANIRA IMIBEREHO MYIZA

(PS IMBERAKURI) / Ni ukugira ngo inyito ihure neza n’icyo Ishyaka rigamije.

Ingingo ya 3 : ijambo « inyabutatu » ryasimbujwe ijambo «  ubumwe » kuko ari ryo jambo rinoze.

Ingingo ya 5 : icyicaro cy’Ishyaka cyarahindutse ni Umudugudu wa Cyunamo, Akagari ka Gako, Umurenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali.

Ingingo ya 6 : Agace ka 2 : guharanira ko abanyarwanda bose bagira ubuzima bwiza kandi ntihabe abatunze ibya mirenge abandi ngo babe abakene nyakujya/ kuko ni byo byumvikana neza.

Agace ka 8 : ijambo « Abanyarwanda « ryasimbujwe « abaturage bose » kugira ngo n’utari umunyarwanda ajye abona ubutabera bukwiye.

Ingingo ya 10 : Hongewemo ijambo « igihe cyazagera »/ kugira ngo byumvikane ko umurwanashyaka atari ngombwa ko ahabwa ikarita, ko ahubwo ayihabwa byabaye ngombwa  kandi ntibimubuze kuba yitwa umurwanashyaka wemewe.

Ingingo ya 13 :yavuyemo , ibyayivugwagamo bishyirwa mu ngingo yari iya 48, ubu yabaye iya 47. Byatumye ingingo zihinduka kugeza ku ngingo ya 50.

Ingingo ya 13 yari ya iya 14: “guhabwa ikarita byavuyemo kuko itangwa ari uko byabaye ngombwa.

Ingingo yabaye iya 14 : ijambo « basabwa » ryasimbujwe « inshingano zo »

Ingingo yabaye iya 47 : Yongewemo ibitekerezo byari mu ngingo yari iya 13 nk’uko byavuzwe haruguru.

Hongewemo ingingo nshya yabaye iya 51 ivuga ku ishyirwaho rya Komite Ngenzuzi kugira ngo iri Tegeko Shingiro rihuzwe n’Itegeko rigenga Imitwe ya Politiki n’abanyapolitiki mu Rwanda ryo mu 2018.

MURAKOZE !

Bikorewe i Kigali, kuwa 11/06/2023

MUKABUNANI Christine

Umuyobozi w’Ishyaka PS IMBERAKURI

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *