Ibiro by’ubutasi bya Amerika byabuze gihamya ko Obama yumvirije telefone ya Trump

Devin Nunes na Adam Schiff, abayobozi bakuru b’Ibiro by’Ubutasi bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuze ko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko Barack Obama yumvirije telefone ya Perezida Donald Trump, mbere gato y’amatora ya Perezida yabaye mu mpera za 2016.

 

Mu ntangiriro za Werurwe nibwo Trump abinyujije kuri twitter ye yashinje Obama yasimbuye ko mu byumweru byabanjirije amatora yo mu Ugushyingo, yumwumvirije kuri telefone.

Gusa nubwo Trump yavuze ibi, nta kimenyetso na kimwe yigeze agaragaza cyemeza ko ibyo avuga ari ukuri.

Mu kiganiro Umuvugizi wa Trump, Sean Spicer yahaye itangazamakuru, yagerageje gusobanura ibyanditswe na Trump, avuga ko atavuze ko Obama yamwumvirije ahubwo ko ngo yategetse abantu kumviriza telefone zo muri Hotel ye yitwa “Trump Tower”.

Kuva kuwa 11 Werurwe, ibiro by’ubutasi bya Amerika byasabwe gukora iperereza rigaragaza koko niba Obama yarumvirije Trump.

Radiyo y’Abanyamerika dukesha iyi nkuru ivuga ko ku mugoroba w’uyu wa Gatatu, Devin Nunes umusenateri mu ishyaka ry’aba-Republicain yavuze ko nta kimenyetso na kimwe babonye.

Yagize ati “Nta gihamya n’imwe dufite igaragaza ko byabaye, sintekereza ko habayeho kumviriza muri Trump Tower.”

Ibi yabihurijeho na Adam Schiff, umusenateri mu ishyaka ry’Aba-Democrates wagize ati “Kugeza ubu nta gihamya turabona. Nta kintu na kimwe twashingiraho tubyemeza.”

Devin Nunes na Adam Schiff bavuze ko hatagerejwe amakuru azatangwa n’urwego rw’ubutabera rwa Amerika ku wa Mbere.

Umusenateri uhagarariye Leta ya California Lindsey Graham, akaba yaranatsinzwe amajonjora yo guhagararira ishyaka ry’aba-Republican mu matora aheruka yabwiye CNN ko agiye gukora ibishoboka agashaka ukuri ku bijyanye n’iyumvirizwa rya telefone ya Trump.

Uretse gushaka ibihamya ko Obama yumvirije Trump, ibiro by’ubutasi biri no gushakisha ibimenyetso bigaragaza uruhare u Burusiya bwaba bwaragize mu gufasha Trump gutsinda amatora atahabwagamo amahirwe, aho bwakomeje gutungwa agatoki ku kumufasha bukoresheje ikoranabuhanga.


Devin Nunes, ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *