Imbere y’abafana, Cameroun yatangiye CAN 2021 itsinda Burkina Faso (Amafoto)

Nyuma y’imyaka yo gutegereza, Cameroun yakiriye Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu, yatangiye irushanwa itsinda Burkina Faso ibitego 2-1 mu mukino ufungura irushanwa wabereye kuri Stade Olembé yarimo abafana batari bake nubwo hari ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Cameroun yagombaga kwakira iri rushanwa mu 2019, ariko ryimurirwa mu Misiri kuko itari yiteguye neza. Mu mwaka ushize, na bwo ntiryabaye kubera icyorezo cya COVID-19, ariko hashyizweho ingamba zituma imikino ikinwa guhera kuri uyu wa 9 Mutarama kugeza ku wa 6 Gashyantare 2022.

Imbere y’abarimo Perezida Paul Biya wari witabiriye ibirori biryoheye ijisho byo gufungura irushanwa, Cameroun yatangiye isatira, ariko ntiyabyaza umusaruro uburyo burimo ubwabonywe na Vincent Aboubakar wateye umupira ku ruhande mu minota ya mbere mbere y’uko na Karl Toko-Ekambi acenga umunyezamu Hervé Koffi ariko ntabone izamu.

Burkina Faso yakinnye idafite batanu banduye COVID-19 ndetse n’umutoza Kampu Malo wari wasimbuwe na Firmin Sanou umwungirije, yafunguye amazamu nyuma y’uburyo butatu bukurikiranye bwahinduwe imbere y’izamu rya Cameroun, umupira wa nyuma watewe na Bertrand Traoré ntiwagerwaho n’umunyezamu André Onana maze ubonezwa mu izamu na Gustavo Sangaré ku munota wa 23.

Cameroun yari imbere y’abafana, yakinaga nabi muri iyo minota, ariko yikosoye ahagana ku munota wa 40 ubwo Bertrand Traoré yabuzaga André-Franck Zambo Anguissa gukina bari mu rubuga rw’amahina, umusifuzi w’Umunya-Algerié, Mustapha Ghorbal, ahamagarirwa kureba ku ikoranabuhanga ry’amashusho [VAR] ndetse atanga penaliti yinjijwe na Vincent Aboubakar.

Mu minota y’inyongera y’igice cya mbere, Nouhou Tolo yatewe imbaraga n’abari kuri Stade d’Olembé ubusanzwe yakira abantu ibihumbi 60, yinjira mu rubuga rw’amahina aho yateye umupira ariko ahura na Issoufou Dayo wamukiniye nabi. Kuri iyi nshuro, ntabwo umusifuzi yagombereye kureba kuri VAR, ahubwo yatanze penaliti ya kabiri na yo yinjizwa na Vincent Aboubakar.

Mu gice cya kabiri, Kapiteni wa Burkina Faso, Bertrand Traoré, yashatse gutungura André Onana ku mupira uteretse, ariko uyu munyezamu wa Cameroun asubiza umupira inyuma.

Ku munota wa 59, Vincent Aboubakar yatsinze igitego cya gatatu, ariko Moumi Ngamaleu wari winjiranye umupira bigaragazwa ko yari yaraririye. Muri iyo minota, Cameroun yabonyemo kandi uburyo bw’ishoti ryatewe na Zambo Anguissa rica ku ruhande rw’igiti cy’izamu rya Koffi mu gihe Aboubakar yahushije ubundi buryo bukomeye ku munota wa 77.

Iminota 90 yarangiye Cameroun itsinze ibitego 2-1 biyihesha gutangirana amanota atatu mu Itsinda A mu gihe undi mukino uhuza Ethiopia na Cap-Vert guhera saa Tatu kuri Stade d’Olembé.

Itsinda A rizasubira mu kibuga ku wa Kabiri, tariki ya 13 Mutarama ubwo Cameroun izaba iri gukina na Ethiopia mu gihe Burkina Faso izakina na Cap-Vert.Abakinnyi ba Cameroun babanje mu kibugaAbakinnyi ba Burkina Faso bafata ifoto kuri Stade Olembe mbere y’umukinoAntonio Conceicao utoza Cameroun atanga amabwiriza ku bakinnyi beAndré Onana yananiwe gukuraho umupira watsinzwe na Gustavo SangaréGustavo Sangaré yishimira igitego cya mbere muri CAN 2021Ku myaka 24 Sangaré ni we mukinnyi watsinze igitego gifungura irushanwaAbakinnyi ba Burkina Faso bishimira igitego cya Gustavo SangaréBertrand Traoré yari yazonze abakinnyi b’inyuma ba CamerounVincent Aboubakar yishimira igitego cya mbere yatsinze kuri penalitiPierre Kunde Malong wa Cameroun ahanganiye umupira Ibrahimi Blati Toure wa Burkina FasoUmunyezamu André Onana wa Cameroun atanga umupira imbere akoresheje ikiganzaUmusifuzi Mustapha Ghorbal atanga penaliti ya kabiri kuri CamerounBertrand Traoré yari yazonze abakinnyi b’inyuma ba CamerounAbakinnyi ba Cameroun bishimira kuyobora umukino mbere y’uko igice cya mbere kirangiraOnana akuramo umupira wari utewe na Adama GuiraVincent Aboubakar yananiwe kwiyumvisha uburyo yahushije uburyo bwiza mu gice cya kabiriUmusifuzi Mustapha Ghorbal yerekana ko habayeho kurarira ubwo Cameroun yari itsinze igitego cya gatatu

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *