Cameroon: Kardinali Christian Tumi wari washimuswe yarekuwe

Kardinali Christian Tumi w’imyaka 90 wari washimuswe mu karere kavuga Icyongereza muri Cameroun yarekuwe ndetse arimo gusuzumwa kwa muganga.

Ariko ntiharamenyekana ahari abandi bantu 10 bivugwa ko bari bashimuswe hamwe na we.

Christian Tumi uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yari atwaye imodoka ava mu murwa mukuru Yaoundé ajya mu mujyi wa Kumbo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu ari kumwe n’abandi bantu, ubwo bashimutwaga.

Ntibizwi uburyo yarekuwemo.

Ariko Elie Smith, inshuti ya Christian Tumi, yabwiye BBC ko yavuganye n’abari bamushimuse bakamubwira ko bari bamushimuse kugira ngo gusa bahe ubutumwa leta, ariko ntiyasobanura ubwo butumwa ubwo ari bwo.

Abarwanyi baharanira ubwigenge bw’ako karere ka Cameroun kavuga Icyongereza ni bo bari inyuma y’iryo shimutwa, nkuko Musenyeri wa diyosezi ya Kumbo yabibwiye BBC.

Yanavuze ko bamwe mu baturage ba Kumbo bakoze urugendo berekeza ku kigo cya gisirikare cy’abo barwanyi bashakisha abandi bashimuswe ndetse basaba ko barekurwa.

Kuva mu mwaka wa 2016, ubwo amatsinda y’abavuga Icyongereza yongeraga ibikorwa byo kurwanira ubwigenge, ibice bimwe bya Cameroun byakomeje kurangwamo imidugararo.

Abo bavuga Icyongereza bavuga ko bakorerwa ihezwa n’abategetsi b’iki gihugu biganjemo abavuga Igifaransa.

Bibaye mu cyumweru kimwe abarimu 11 b’i Kumbo na bo bashimuswe n’abo barwanyi, nyuma bakaza kurekurwa.

Hari n’uburakari bwatewe n’ibitero byagabwe ku mashuri abiri mu mijyi ivuga Icyongereza ya Kumba na Limbe, byakozwe mu minsi micye ishize n’abagabo bitwaje intwaro batamenyekanye.

Abana barindwi baherutse kwicwa mu gitero ku ishuri Mother Francisca ry’i Kumba.

BBC

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *