Ababyeyi batuzuza inshingano zo kurera abana bibukijwe ko hari ibihano bibateganyirijwe

Iyo uganiriye n’abana bo mu muhanda abenshi bakubwira ko bafashe umwanzuro wo kujya mu muhanda bitewe n’ibibazo birangwa mu miryango yabo, bagahitamo kubihungira mu mihanda.

Amakimbirane hagati y’ababyeyi, ubukene, ibihano bikabije n’ ibindi bibazo bibera mu miryango biturutse ku babyeyi nibyo usanga abana bajya guhungira mu mihanda cyangwa mu bindi bikorwa bitabagenewe.

Ni inshingano z’umubyeyi guha umwana uburere ndetse no kumurinda icyamuhungabanya ariko hari aho usanga ababyeyi birengagiza izo nshingano, kugeza aho biviramo abana kwishora mu ngeso mbi.

Bamwe mu babyeyi baganiriye na TV1, bayibwiye ko amakimbirane yo mu miryango ari ku isonga mu bituma abana bagana inzira y’umuhanda, bitewe nuko imiryango ihoramo intonganya irangwa no gusiganira inshingano.

Umwe muri aba babyeyi yavuze ko hari ubwo mu miryango habamo amakimbirane bigatuma ababyeyi basiganira inshingano ingaruka zikaza kuri wa mwana.

Yagize ati “Hari ubwo ababyeyi baba batumvikana bafitanye amakimbirane ugasanga habuze uhaha, nk’umugore yaba afite n’ayo mafaranga akanga kujya guhaha ngo kuko umugabo atatanze iposho, abana bakaburara umwana ejo akavuga ati aho kugira ngo mburare narara mu kiraro nkishakishiriza.”

Ibi byashimangiwe n’undi mubyeyi wavuze ko aya makimbirane atuma ababyeyi bigira mu tubari abana mu rugo bagasigara bicwa n’inzara bigatuma bajya mu muhanda.

Ati “Umwana uvuye ku ishuri agasanga saa Sita ntibatetse nimugoroba ntibatetse ahubwo ababyeyi bagataha basinze bari kurwana, uwo mwana ava mu rugo akajya kwishakishiriza akazisanga mu mihanda.”

Aba babyeyi bavuze ko igikwiye gukemura ibi bibazo ari uko hajya hahanwa aba babyeyi batuma umwana atorongera, hakajya hakorwa igenzura bakamenya aho abana bagiye bikabazwa ababyeyi.

Ku ruhande rw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana, cyo cyavuze ko nta mubyeyi ukwiye kwirengagiza inshingano ze zo kurera umwana no kumuha byose akwiye.

Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana, Munyemana Gilbert yavuze ko ababyeyi barenga ku nshingano zo kurera abana babo hari amategeko abahana.

Ati “Hari itegeko rihana ababyeyi badaha abana ituze kugeza ubwo bagiye mu mihanda, ababyeyi bakwiye gushishikarira gukomeza guha uburenganzira abana babo mu kubitaho ndetse no kuzuza ishingano zabo abatabikora bazahanwa.”

Iyo umubyeyi atubahirije inshingano ze ku mwana bikamuviramo kujya mu ngeso mbi, iyo icyo cyaha agihamijwe n’urukiko ahanishwa itegeko rirengera umwana No 071/2018 mu ngingo yaryo ya 32.

Aho ahanishwa bwa mbere iminsi ingana n’ukwezi akora imirimo ifitiye igihugu akamaro, iyo yongeye kugwa muri icyo cyaha ahanishwa gufungwa hagati y’amezi atandatu n’umwaka ndetse agacibwa ihazahabu iri hagati y’ibihumbi 500Frw na miliyoni.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *