HUYE:Minisitiri  w’uburinganire n’iteramere  Bayisenge yasabye abagore kuba umusemburo w’ubukungu bibumbira mu bibina.

Ubwo  hizihizwaga  umunsi mpuzamahanga w’umugore wo  mu cyaro  mu Karere Ka  Huye Minisitiri  w’uburinganire  n’iterambere  ry’umuryango  Bayisenge jeannette  yasabye abagore kwiyumvamo ubushobozi  ko nabo  bakwiye  gufata iyambere  bagacyemura ibibazo byo mungo zabo byerecyerane n’amafaranga.

Minisitiri  Babayisenge  yashimangiye  ko hakiri abagore  benshi  bo mucyaro bagifite  izo nzitizi zokwiteza imbere ,aho bagikora ubuhinzi buciriritse ndetse n’ubworozi  bigamije kurya  ndetse nabyo bidahagije imiryango yabo ariko atarubuhinzi bubyara amafaranga  kuriki hakiyongeraho n’imihindukirire y’ikirere  usanga yahungabanyije. Ubuhinzi ndetse n’ubworozi byose bikicwa n’ibiza.

atari bwa buhinzi bubya.ra  amafaranga.Kuri iki hakiyongeraho  n’imihindagurikire  y’ikirere ugasanga yahungabanyije ubuhinzi bwabo.

Minisitiri  w’uburinganire  n’iterambere  ry’umuryango  Bayisenge jeannette 

Abagore bo mu cyaro baracyazitiwe n’imirimo ya nyakabyizi  kugipimo cyehejuru  kubadashobora kugera kunguzanyo zo muri banki kuba badashobora  kugera  ku nguzanyo  ndetse  na ya mirimo yo  mu rugo idahemberwa ni ukuvuga  yo  mu rugo idahemberwa  ni ukuvuga  bakora  ariko itinjiza  amafaranga aha niho Minisitiri  yahereye ho avugako bakwiye  kwiyumvamo ubushobozi  ko nabo bashoboye .

Uwamahoro claudine  umwe mu bagore  biteje imbere wo mu Karere ka Huye   Murenge wa Kigoma  mu Kagali  ka Kabuga aho yagize Ati.”Nabaye  murugo igihe kinini nizengurukaho nkava guhinga nkajya no kwahura  amatungo ariko ugasanga  n’ubundi ubucyene ari bwose.”

Yakomeje agaragaza uburyo yavuye muruko kwizenguruka  aho yabonye abaturanyibe babadamu  bagera kuri batanu buri gitondo uko najya guhinga nabo tugahuraga nabo bagenda  nkabyibazaho bikanshobera  bigeze aho ndatinyuka ndababaza aho baba bagiye batagiye guhinga nuko barambwira ko bafite akazi .mu mishimga ,ntise najye mwakansabira bati yego ntakibazo nuko najye navuye murugo .

Yongeyeho ko akimara kuva murugo yabonye byinshi mubantu aho yasanze abo bakozi bamwe baba mu bibna ,nawe ba mushishikariza kukijyamo atangira yizigama inoti y’igihumi1000 buri cyumweru , ariko kuko atarasobanukiwe uko ikibina kimera ngo yumvaga ayo mafaranga arayo bazajyana ataraye  bagiye kugabana abona bamuhaye  48000  arishima  ,abasaba ko yazajya atanga 5000  buri cyumweru  kugirango nawe atahane amafaranga menshi ,doreko yiyuzurije inzu ,ndetse anagura moto ikaba imwinjiriza amafaranga buri munsi ,nde abana be akaba yarabashuize  mu  ishuri ryiza  ibyo byose akaba abicyesha   bagenzi be  bamuvanye  murugo.

Nyiramahirane   Alphonsine  nawe n’umwe mubari bitabiriye ibyo birori nawe yagarutse mukuba asigaye  aba  mu makopelative y’abahinzi  akaba  yarabibonye  mo  isomo  ryiza ryo kwibumbirahamwe aho yagize Ati.” Mbere ntarajya mu makopelative  ndetse naho abantu bateraniye nahoranaga  irungu ndetse numunabi ko ntakintu mfite cyo kugaburira abana ariko aho nagiye mo nahasanze ubumenyi bwinshi bwuburyo umuntu yakira bitagombeye ubutaka mbwinshi.”

Yongeheho ko koperative yabo yitwa dushyigikirane ko yamutinyuye gufata inguzanyo mu kibina   kugirango ajyane umunyeshuri wari watsinze, ariko ko yanakomeje akizigama no muri mabanki aciriritae kugirango abashe kwiteza imbere ndetse n’umugabo  we abasha ku mugurira     umwambaro   iyo  we  ntacyo afite kandi ngo mbere,    umugabo  yahoraga  amujujubya amumbwirako  ntacyo amaze kuko adabasha      nogutunga  umuryango we aramutse abasize,

Ngo ibyo byose yagiye  abitecyerezaho   akabona ntaherezo ariko kuva yajya muri koperative  yamwigishije  guhinga kijyambera  ikindi akaba nawe iyo habaye  imurika gurishwa ko nawe  abasha kujya kumurika muribimwe mubyo yejeje akabona amasoko hirya hino.

Mu rwego  rwo gufasha abagore gukomeza kwiteza imbere  imiryango 10  yahawe inka ,imiryango 2 ihabwa imashini zo kudoda hari kandi nabahawe amashyiga yo gutekerahona za rondereza sibyo gusa abagore bahawe amafaranga   yigishoro muri bamwe bari barahagaritse ikindi kandi nuko imiryango isaga 150 idasezeranye ko izasezerana neza kubwumvikame.

Nk’uko bigaragara  mu gitabo kivuga  ku ngamba zo kwinjiza uburinganire  mu buhinzi  cyanditswe  na minisiteri  y’ubuhinzi n’ubworozi  ifatanyije  na UN Women, bagaragaje  ko  abagore bakiri  inyuma  cyane mu gukoresha inzira z’inguzanyo, kuko abangana na 63% b’abagore  ari bo banyura mu zemewe  zo kugera ku nguzanyo, mu gihe abagabo  ari 74%

Abagore bahabwa inguzanyo ni 25.5% mu gihe abagabo ari 45.5%. Serivisi  zituruka  ahandi hatari muri banki ni 60 % mu gihe  abagabo  ari 71%.  umurenge Sacco ni  30% abagabo  bo ni 38%. Inguzanyo zitangwa na banki z’ubucuruzi ni 5.6% mu gihe abagabo ari 94.6%. inguzanyo  zitangwa n’ibimina ni 51.3% mu gihe abagabo  ari 36.8% naho inguzanyo  zitangwa  n’inshuti zingana na 9.2% ku bagore na 4.1%.

Imiryango yabanaga idasezeranye  nayo  yasezeranye, nyuma  yo gusezerana  banasangira umutsima.
Abagore bahawe amashyiga ya rondereza  yo kubafasha  gucana  barondereza ibicanwa
Hatanzwe imashini  zo kudoda  mu rwego rwo gushyigikira  abagore bize imyuga
Amatsinda y’abagore  yahawe  igishoro kizabafasha  kongera ibyo bakora

Uwamaliya florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *