Ibintu by’ibanze byagufasha kugera ku nzozi zawe

Umwanditsi w’ibitabo w’umunyamerika Oliver Napoleon Hill mu gitabo yise ” Think and Grow rich” tugenekereje mu Kinyarwanda ni tekereza ube umubukire. Ni Kkimwe mu bitabo 10 byaguzwe cyane kandi by’ibihe byose agaragazamo ibyo umuntu yakurikiza akagera Ku ntego.

1. Ibitekerezo bizima:
Ibitekerezo ni yo ntangiriro y’iterambere rya muntu. Ni ngombwa ko biba bizima kandi bihamye. Ni ngombwa ko witekerereza ukamenya kwifatira umwanzuro. Umuntu wa mbere wakoze indege cyangwa mudasobwa, n’ibindi yabanje kubitekereza. Rero gutekereza neza niyo ntambwe ya mbere yo gukira.

2. Kuba ufite Ubuzima buzira umuze:
Ubuzima nyabuzima buruta byose. Utarwaye atekereza neza. Avuga ko ari ngombwa kurya neza ukaruhuka igihe gihagije.

3. Kudatinya:
Iyo ugira ubwoba uhora utinya gushora. Ukumva ko nushora uri buhombe. Nyamara utashoye ntiwakunguka.

4. Kwizera ko uzabigeraho:
Umuntu utareba kure mu gihe kizaza akibanda Kku byamunaniye ahashize, ntacyo yageraho. Ni ngombwa kwizera ko uzaba uwo wahigiye. Uzagera ku cyo wiyemeje.

5. Kugira ubumenyi ku bintu byinshi:
Umuntu ufite ubumenyi ku bintu bitandukanye agera ku bintu byinshi. Ntabeshywa n’abakozi be.

6. Kugendera Ku mahame:
Ni ngombwa kugira ibyo wemera kandi wubaha. Ukimenya wowe ubwawe. Ukamenya icyerekezo cyawe ugategeka ubukire bwawe. Ntugomba kuba nyamujya iyo bigiye.

7. Kumva no kumenya abantu:
Abantu bose bajya kumera kimwe. Ni ngombwa kumenya abantu ukamenya ibyo banga n’ibyo bakunda. Avugako abantu bose barangwa n’urukundo, iraha ry’ umubiri, gukunda ibintu, kwirwanaho, kwigenga, kwirengera, uburakari n’ubwoba. Ibi byose ubimenye wagera ku nzozi zawe.

TANGA IGITEKEZO

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *