Ibiciro by’Ubwishingingizi Biremereye Abamotari

Kigali: Abamotari biteguye kubahiriza ibyo bazasabwa muri COVID-19 –  IMVAHONSHYA

Abatwara abagenzi kuri moto bazwi ku izina ry”Abamotali’, mu karere ka Rubavu mu Rwanda, baravuga ko amafaranga y’ubwishingizi bwa moto bategekwa kuriha yikubye inshuro nyinshi mu gihe kitarenze umwaka.

Barasaba kugabanyirizwa muri iki gihe igihugu cyugarijwe n’icyorezo cya virusi ya Corona, igihe bavuga ko babonamo amafaranga make, ugereranyije na mbere.

Abamotari muri rusange batekereza ko ikompanyi y’ubwishingizi, Radiant, igamije inyungu z’ikirenga ku bamotari, kuko bavuga ko ari yo rukumbi yegukanye isoko ry’abamotari.

Si abamotari ba Rubavu bonyine bazamuye iki kibazo kuko no mu mwaka ushize abamotari bamwe bo mu mujyi wa Kigali batangaje icyo kibazo.

Nyamara Solange Muteteri, ushinzwe ibijyanye n’impanuka muri sosiyete y’ubwishingizi Radiant, yadutangarije kuri uyu wa gatatu ko na yo ihomba bikabije, bitewe no kwishyura abagizweho ingaruka n’impanuka z’abamotari. Yavuze ko ari yo mpamvu andi makompanyi yanze kwakira ubwishingizi bwa za moto, bityo ko ari yo mpamvu na yo yabuzamuye ibiciro, kandi ko n’ubundi ayo mafaranga y’ubwishingizi akiri make cyane.

Gusa abamotari bo ntibemeranya na Radiant ku byerekeye impanuka, kuko bavuga ko mbere bishyuraga make kandi impanuka zarabaga; mu gihe Radiant yo ivuga ko impanuka zabaye muri icyo gihe bishyuraga make ari zo zakomeje kubereka ko bakwiye kuzamura igiciro cy’ubwishingizi.

Twamenye ko hari abamotari bananiwe kwishyura ubwo bwishingizi, bagatwara moto nta bwishingizi, abo bazwi ku izina ry’inyeshyamba n’ubwo tutamenye umubare wabo.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *