Kayonza: Abagabo babiri biyahuye mu munsi umwe, harakekwa amakimbirane mu miryango

Abagabo babiri bo mu Karere ka Kayonza mu Mirenge ya Ndego na Nyamirama basanzwe biyahuye, ubuyobozi buvuga ko bikekwa ko icyo gikorwa cyaturutse ku makimbirane yo mu miryango yajyaga arangwa mu ngo zabo.

Mu Karere ka Kayonza mu Mirenge ya Ndego na Nyamirama haravugwa inkuru y’abagabo babiri basanzwe biyahuye, birakekwa ko byaturutse ku makimbirane bari bafitanye n’abagore babo.

Inkuru zo kwiyahura kw’aba bagabo zamenyekanye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12 Kamena 2020.

Ahagana saa Tatu z’amanywa nibwo Musabimana Olivier wari ufite imyaka 33 atuye mu Kagari ka Byimana mu Murenge wa Ndego yiyahuye. Nyuma yaho ahagana saa Saba z’amanywa mu Murenge wa Nyamirama mu Kagari ka Shyogo naho umugabo witwa Dusabamahoro Hassan wari ufite imyaka 47 y’amavuko na we basanze yimanitse mu mugozi akoresheje ishuka.

Aba bagabo babiri biyahuye bose impamvu zitangwa n’abaturanyi babo ngo ni uko byatewe n’amakimbirane bari bafitanye n’abagore babo dore ko ingo zabo zakunze kugaragaramo amakimbirane.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *