Huye: Imodoka ebyiri zafashwe n’inkongi zirashya zirakongoka

Imodoka ebyiri zari ziri mu igaraje riri mu Rwabayanga mu mujyi wa Huye, ziri gukorwa zafashwe n’inkongi zirakongoka.

Zafashwe n’inkongi ubwo zari zirimo gukanikwa, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Gicurasi 2017.

Abakanishi bakora muri iryo garaje bavuga ko imodoka imwe yo mu bwoko bwa” Toyota Hilux” barimo bayisudira. Umukanishi wayisudiraga avuga ko ngo ibishashi byaturukaga mu gusudira byaba aribyo byateye iyo nkongi.

Avuga ko ibyo bishashi byaguye kuri ‘resevoir’ ya lisansi y’iyo modoka ishobora kuba yari ifite ikibazo.

Bikigwaho ngo umupfundikizo wayo wahise uturika, ujya mu kirere imodoka ihita ifatwa n’umuriro ubwo.

Abari aho ngo bashatse kuyizimya biranga, umuriro ubarusha imbaraga. Uwo muriro ngo wahise ufata indi modoka yari hafi aho ya "Twegerane", zombi ziragurumana.

Nyuma batabaje Polisi, irabatabara. Ubwo twandikaga iyi nkuru nta kizimyamwoto yari yahagera.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, ACP Theos Badege ahamya ko iyo nkongi yatewe n’umuntu wasudiraga imodoka hafi y’ahaba hari Lisansi.

Ahamagarira abakora mu magaraje kujya bakora ibintu basobanukiwe mu rwego rwo kwirinda impanuka za hato na hato.

Abwira kandi abafite ibinyabiziga kujya bakoresha mu magaraje bizeye neza ko afite ubwishingizi.

Ku bijyanye na kizimyamoto nini ya polisi, ACP Theos Badege avuga ko biri mu igenamigambi rya Polisi n’inzego z’ubuyobozi kuzigura.

Avuga ko ariko igihe zitaraboneha hari uburyo bwashyizweho bwo kwigisha abantu kwirinda inkongi ndetse no kuzimya byoroheje, igihe bategereje ubufasha bwisumbuye.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *