Hoteli Five to Five yiteguye kuzakira neza abashyitsi bazitabira inama ya CHOGM

Imwe mu ma Hoteri akunzwe na benshi ikorera mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali Five to Five, Ubuyobozi bwayo buravuga ko nk’uko babisanganywe mu muco wabo mwiza, biteguye kuzakirana urugwiro na serivise nziza  abashyitsi bagiye kuza mu Rwanda mu minsi mike, ari nako basaba abo basangiye umwuga w’amahoteli kuzatera ikirenge mu cyabo.

Ni ibitangazwa na Bwana HAGUMINSHUTI Jean Baptiste Umuyobozi Mukuru wa Five to five Hoteli, mu kiganiro kigufi yagiranye n’Itangazamakuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 07 Kamena 2022, akaba yibanda ahanini kuri Serivise basanzwe batanga nko kwakira neza ababagana, amafunguro atunganijwe muburyo bwa gihanga, isuku, ibyumba byo kuraramo n’ibindi.

Agira ati “Iyi ni Hoteri y’ikitegerezo,  ku buryo mu bushakashatsi buherutse gukorwa n’ababishinzwe, bugaragaza ko iri muri Hoteli enye za mbere muri Kigali, ikaba imaze kumenyekana kurushaho bitewe na Serivise nziza badusangana.

Bwana HAGUMINSHUTI Jean Baptiste Umuyobozi Mukuru wa Five to five Hoteli

Iyi ni Hoteli kandi yatangiye imirimo yayo muri 2014. Kuva icyo gihe tukaba tutarahwemye na gato gukorera ibyiza abatugana. Abantu benshi batugana, bakaba bakunze kunyurwa n’Inkoko itekerwa n’iyokerezwa hano, ifi yacu nayo ikaza ari akarusho birumvikana.

Ku bw’izo mpamvu zose mvuze n’izindi  tukaba turi kwitegura kuzakira abashyitsi  bacu bagiye kuza mu nama ya CHOGM, ibizatuma badukumbura, ndetse bakazifuza kugaruka gusura u Rwanda igihe cyose.

Bwana Jean baptiste, aboneraho gusaba bagenzi be bafite amahoteli muri Kigali no mu nkengero zayo, gukenyera bagakomeza, kugira ngo bazakire neza abashyitsi uko bisanzwe mu muco uranga abanyarwanda, kugira ngo n’ubutaha ngo bazagaruke bishimye

Asoza avuga ko Hotel Five to five, uretse no kugira amafunguro ateguranwe ubuhanga bakesha abakozi b’inzobere, banafite ibyumba byo kuraramo 22 bihora bitunganyije neza, akarusho kakaba isuku Hoteli ihorana muri rusanga.

Five to Five Hotel,  ni Hoteli y’ Inyenyeri 3. Ni imwe mu mahoteli y’ikitegerezo mu mujyi wa Kigali, iherereye mu murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo munsi gato ya Stade Amahoro.

Abifuza ibindi bisobanuro cyangwa se bashaka gusura iyi Hoteli yo mu kinyejana kigezweho baterefona kuri 0788599859 cg 0788676964, wanasura website yabo https://fivetofivehotel.com/  ugahabwa ibisobanuro bihagije n’ababishinzwe.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *