Hemejwe ko Robert Mugabe azashyingurwa mu irimbi ry’intwari

Umuryango wa Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe washyize wemera  ko azashyingurwa mu irimbi ry’intwari mu murwa mukuru Harare.

Leo Mugabe, mwishywa we akaba n’umuvugizi w’umuryango, yavuze ko itariki yo kumushyingura yo itaramenyekana.

Mbere y’ibyo, ku cyumweru hazaba umuhango kuri iryo rimbi rya leta ryagenewe intwari, ukurikirwe n’undi muhango uzabera mu cyaro cya Kutama aho Bwana Mugabe avuka.

Impande zombi  leta ya Zimbabwe n’umuryango wa Bwana Mugabe hari hashize iminsi  batarumvikanaga ku hantu uyu wategetse iki gihugu mu gihe cy’imyaka 37 azashyingurwa.

Bwana Mugabe yapfuye ku itariki ya 6 y’uku kwezi kwa cyenda afite imyaka 95 y’amavuko, apfira mu bitaro byo muri Singapour aho yari amaze amezi yivuriza.

Umurambo we ubu uruhukiye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Rufaro kiri i Harare, aho ukomeje gusezerwaho guhera ejo ku wa kane.

Nyuma y’urupfu rwe, Perezida Emmerson Mnangagwa yatangaje ko Bwana Mugabe ari intwari y’igihugu, avuga ko rero akwiye gushyingurwa mu irimbi ry’intwari.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *