Amakuru

Hazifashishwa miliyari 1.4 Frw mu kuvugurura uruganda rwa Kinazi

Guhera mu mwaka utaha uruganda rutunganya ifu y’imyumbati rwa Kinazi (Kinazi Cassava Plant) rushobora kuzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya imymbati buri ku rwego rwifuzwa, nyuma y’aho inzego zihagurukiye ikibazo cy’uko ubushobozi bwarwo rutajyanye n’ubwateganywaga rufungurwa.

Hashize imyaka igera ku 10 uruganda rutunganya ifu y’imyumbato rwa Kinazi rutangiye gukora, rukaba ruri mu nganda zitunganya ibicuruzwa bikonzwe mu Rwanda no mu ruhando mpuzamahanga aho iyo fu ikundwa n’abatari bake cyane cyane ababa muri Diaspora.

Gusa urwo ruganda ntirurabasha gukora ku kigero cyifuzwa kuko guhera mu 2012 rutangira gukora rwari rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 120 z’imyumbati ku munsi, nibura hakavamo toni 40 z’ifu y’ubugari.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko Leta igiye gushora amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 1.4 mu kuvugurura uru ruganda, rukagira ubushobozi bwo gukora ku kigero cya 100%.

Ni nyuma y’aho mu ruzinduko Perezida wa Repubulika Paul Kagame aherutse kunenga imikorere y’uru ruganda rukoresha ubushobozi bwarwo ku kigero cya 35%, kuko rutunganya imyumbati ingana na toni 40 ku munsi hakavamo ifu toni 13 z’ifu.

Perezida Kagame yavuze ko bidakwiye kuba abaturage bahinga imyumbati myinshi biteze kuyifanamo inyungu, hanyuma bakabura isoko kubera ko uruganda rwakabaye ruyitunganya rudakora uko bikwiye.

Yakomeje avuga ko uruhare rw’abahinzi na rwo rukenewe kugira ngo urwo ruganda rubashe kunbona umusaruro uhagije rutunganya, avuga ko ubushobozi bwarwo bukwiye kongerwa.

Yagize ati: “Imyumbati na yo igomba kuboneka ku buryo buhagije,n’uruganda rukaba rufite ubushobozi bujyanye no gukora ifu y’imyumbati myinshi ibaturukamo. Abayihinga bagahinga myinshi kugira ngo bibungukire, ariko yagera ku ruganda na rwo bigasanga rwiteguye gukora ifu ingana n’imyumbati yahinzwe cyangwa yarugezeho.”

Burya ngo nta kabura imvano; Umuyobozi w’agateganyo w’Uruganda rw’Imyumbati rwa Kinazi Jerome Bizimana, yavuze ko hari imashini eshatu bafite zidakora uko bikwiriye ari na yo mpamvu umusaruro bafite wabayemukeya.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Bizimana yagize ati: “Hari imashini eshatu zidakora neza, iya mbere ni itanga ubushyuhe bukamura cyangwa se bwumutsa ifu (ni yo nini cyane kandi iranahenze) hari n’indi itonora iyo ngiyo nta n’ubwo yigeze ikora na rimwe, hakaza n’indi ishinzwe gufunga mu dupaki dutoya umusaruro kugira ngo tuwugeze ku mukiliya.”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome, yatangaje ko ikibazo cy’imashini z’uru ruganda zitujuje ubuziranenge zigiye gusimbuzwa ku buryo bitarenze umwaka utaha, rukazaba rukora ku kigero rwateganyirijwe.

Yavuze ko raporo yakozwe ku nkunga ya Banki y’u Rwanda y’Amajyambere (BRD) ari yo yagaragaje ko hakenewe nibura amadolari y’Amerika 1,426,625, ni ukuvuga miliyari amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 1.4.

Yagize ati: “Ayo rero ni yo twamaze kubona tumaze kumvikana n’inzego zacu zitandukanye, igisigaye ni uko byakorwa mu minsi mike bikarangira. Icyo nabizeza ni uko iki kibazo kitazongera kubazwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango gaherereyemo uru ruganda, bugaragaza ko umusaruro w’imyumbati ku mwero wayo mu gihe cy’umwaka wikubye inshuro 2 kuko wavuye kuri toni 204,000 urazamuka ugera kuri toni 406,000.

Uruganda rutunganya imyumbati rwa Kinazi kuri ubu ruhagaze ku gaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 7.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *