Kunshuro ya11 Abavuzi  Gakondo bo Mu Rwanda bizihiza umunsi ny’Afurika  wabo  

Abagize ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu RwandaAGA Rwanda Network, baturutse mu muturere tugize igihugu hose, Baje  kwizihiza  ,Umunsi mukuru Nyafurika w’Ubuvuzi gakondo , uwo muhango wabereye kuri Stade ya Kigali Nyamirambo ku  wa 31 Kanama 2022, bagamije ahanini gukomeza guteza imbere no gushyigikira umwuga wabo bakesha abakurambere bakomokaho nk’uko babisobanura .

Uwimana Beatha,   umuyobozi  Mukuru by’agateganyo  mu Rwanda w’ AGA Rwanda Network, agaragaza imibabo nimigambi  y’imyaka ishize  igera kuri 11, Abakuru b’Ibihugu by’Afurika bifuje ko ubuvuzi gakondo bwahabwa umwanya muri Afurika hose,  bitewe n’ahanini n’uburyo bwunganira ubwa kizungu, abantu bagakira indwara hifashishijwe ibimera n’ubundi buhanga karemano abavuzi gakondo bifashisha.

Ati “mu bisanzwe ubuvuzi gakondo bwatangiranye n’iremwa rya muntu kubera ko ubuzima umuntu yabagamo yivurishaga ibimera byabonekaga mu ishyamba,”

Yongeyeho ko habagamo n’ubundi bwenge bagiye bunguka kubera abakura mbere bagendaga ba bubereka mugihe bababa bagiye gusoroma umuti bababereka amasaha  bawusoromeramo yewe nigihe bavurira.

Uwimana Beatha umuyobozi  Mukuru by’agateganyo    mu Rwanda w’ AGA Rwanda Network,

Yakomeje  ashimira  cyane Abayobozi  bo muri Afurika no mu gihugu cyacu by’umwihariko, uburyo bahaye agaciro ubuvuzi gakondo.Uwimana  yanasabye  abavuzi gakondo gukomeza kurangwa n’ukuri. Nubushishozi kugirango bajye bavura babanjije kubaza ababagana ko bavuye mu kwipimisha kubaganga bakizungu kandi bakababaza ko bafite n’ubwisungane mu kwivuza kugirango nibabona indwara icyeneye gucishwa mucyuma bajye babona uko babohereza kugirango batazavaho bavura indwara itariyo bakaba bahasiga ubuzima.

Ntakontagize  Florence n’Umunyamabana Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda  ari nawo Murenge   umunsi mukuru  wabereyemo, ashima cyane uruhare rw’ abavuzi gakondo bagira mu kunganira ubuvuzi bwa kizungu, bityo asaba abavuzi gakondo bakwiye  kwirinda amakimbirane nk’amaze iminsi avugwa mu ihuriro ryabo, ahubwo bakajya bagisha inama Ubuyobozi n’izindi nzego zibishinzwe kugira ngo zibibafashe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda  Florence Ntakontagize

Yongeyeho  ko ,anabashimira umusanzu batanze  bitanga mu kugurira abatishoboye bu murenge wabo mukugirango nabo bazabone uburyo bwokuzajya babasha kivuza mugihe barwaye.

Uwambwitswe umudari w’indashyikirwa
Uwambwitswe umudari w’indashyikirwa

By:Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *