Ihuriro rya 5 ku bufatanye hagati y’itangazamakuru ry’Afurika n’u Bushinwa ryabereye Beijing

Kuva taliki 25 kugeza ku ya 26 Kanama 2022, Ihuriro rya 5 ku bufatanye n’itangazamakuru ry’u Bushinwa n’Afurika ryabereye i Beijing mu Bushinwa mu buryo bwa interineti (Iyakure) .

Iri huriro ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “Icyerekezo gishya, Iterambere rishya n’Ubufatanye bushya.” Iri huriro ryateguwe n’ubuyobozi bukuru bwa Radiyo na Televiziyo by’u Bushinwa, Guverinoma y’abaturage ya Beijing hamwe n’Umuryango Nyafurika w’itangazamakuru.

Intumwa zirenga 240 zaturutse mu nzego zitandukanye za Leta, mu bigo by’itangazamakuru rishinzwe gutunganya amajwi n’amashusho, Abadiporomate intumwa zabo baturutse mu Bushinwa n’abagize Komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika yita ku Itangazamakuru igizwe n’ibihugu 42 bitabiriye ihuriro.

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping na Perezida wa Senegal, Macky Sall ari nawe uyoboye Umuryango w’Ibihugu by’Afurika Yunze Ubumwe ubu (African Union ) bohereje ubutumwa bw’ishimwe muri iri huriro, aho baganiriye cyane ku ruhare rwiza rw’iryo huriro mu guteza imbere ibiganiro n’ubufatanye hagati y’itangazamakuru ry’u Bushinwa n’Itangazamakuru ry’ Afurika, guteza imbere imyigire hagati y’imico no gushimangira ingamba nyazo z’ubufatanye hagati y’Ubushinwa na Afurika.

Ubu butumwa bwo kongera imbaraga nshya mu bufatanye bw’itangazamakuru ry’u Bushinwa n’iry’Afurika mu bihe biri imbere.

Inama yari yitabiriwe kandi na Iradukunda Yves, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ikoranabuhanga no guhanga udushya, wari watumiwe muri iri huriro, yavuze ko yishimiye kuryitabira.

Mu myaka icumi ishize, u Rwanda, kimwe n’ibindi bihugu by’ Afurika, rwungukiye byinshi muri ubu bufatanye bw’itangazamakuru ry’u Bushinwa n’irya Afurika, harimo ishoramari n’ibikorwa remezo, kugeza TV hose, kubaka ubushobozi, guhanga imirimo n’ibibndi byinshi bigezweho.

Ku bijyanye no guteza imbere itumanaho hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa yagize ati: “U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa 2 muri Afurika mu rwego rwo koroshya ishoramari muri raporo ya Banki y’Isi ishinzwe ubucuruzi muri 2020 kuba ku mugabane w’ Afurika, ubukungu bushingiye ku bikorera mu Rwanda bwatanze isura nziza ku bashaka gushora imari zabo ku mugabane kubera ko inzitizi zo kwinjira zisa nkaho zitagihari.

Turizera ko tuzabona sosiyete z’Abashinwa zishora imari mu bikorwa remezo, nk’inganda za TV , imishinga y’ubucuruzi igezweho. Kugira ngo hagabanyuke igiciro cyo kugeza ibintu muri Afurika kikiri hejuru, kandi hakorwe ubushakashatsi ku iterambere kugira ngo haboneke ibisubizo bikwiye ku masoko nyafurika  n’ahandi.”

Uyu mwaka hijihijwe isabukuru y’imyaka 10 y’ihuriro ry’ubufatanye bw’itangazamakuru ry’u Bushinwa n’iry’Afurika.

Mu gushimira byimazeyo no gusubiza amaso inyuma ku musaruro w’ibisubizo byiza, ku mpande zombi bagezeho mu myaka icumi ishize, Inzego za Leta impande zombi zashyizeho uburyo bunoze bw’itumanaho kugira ngo bahurize hamwe politiki n’ibitekerezo bya buri wese.

Imiryango n’amashyirahamwe y’itangazamakuru bakoze ubufatanye mu gutangaza amakuru ndetse no mu bindi bikorwa bitandukanye birimo umushinga wo kugeza TV za Satelite mu midugudu 10,000 hamwe n’undi mushinga wa “Integrated Digital Switch-over Project” byihutishije iterambere mu rwego rw’itumanaho muri Afrika, ibintu byagiriye cyane Afurika akamaro kanini.

U Bushinwa bwatanze kandi gahunda zitandukanye z’amahugurwa y’inzobere mu bitangazamakuru byo muri Afurika busangiza ubumenyi bufatika no gushimangira ihanahana ry’abakozi.

Ubufatanye hagati y’impande zombi buragenda burushaho kwagura amashami ku muvuduko wo hejuru, mu bice bitandukanye.

Ubufatanye mu bitangazamakuru ku mpande zombi bashyigikiye, guteza imbere indangagaciro rusange z’abantu no gushyiraho gahunda y’ibitekerezo by’iterambere mu bufatanye mpuzamahanga.

Itangazamakuru ry’u Bushinwa n’Afurika kandi rizateza imbere guhuza udushya no kurushaho kunoza ubufatanye mu bijyanye n’ikoranabuhanga rya digitale n’ubukungu mu ikoranabuhanga hagamijwe gushimangira kungurana ibitekerezo, gusangira amahirwe no kuzamura ubushobozi bw’imiyoborere.

Muri iyi nama yamaze iminsi ibiri gusa, hamuritswemo bimwe mu bikorwa byagezweho muri iyi myaka 10 ishize y’Ubufatanye bw’itangazamakuru ry’u Bushinwa n’iry’Afurika (2012-2022).”

Ihuriro ryasohoye itangazo rikubiyemo icyerekezo na gahunda bigamije iterambere ry’itangazamakuru mu gihe kizaza, hashyirwaho n’ingamba 5 zirimo guteza imbere ubufatanye n’itumanaho, gushyigikira iterambere ry’Isi, gutangaza inkuru z’ubufatanye hagati y’u Bushinwa n’Afurika, guteza imbere itangazamakuru ry’ikoranabuhanga no gushimangira ihanahana ry’amakuru mu rubyiruko.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *