Umuhungu wa Osama Bin Laden nawe agiye gukomeza ibikorwa by’iterabwoba
Ubu butumwa bwakwirakwiye mu bitangazamakuru hirya no hino ku isi bwatangajwe na Hamza umuhungu wa Bin Laden bwashishikarizaga abarwanyi ba Al Qaeda kwihuriza hamwe bakagaba ibitero ku bihugu byiswe ibyo mu Burengerazuba bw’isi.
Ubwo butumwa yabutanze nyuma yo kuba impfubyi afite imyaka 17, ari nabyo byamuhaye imbaraga zo gushishikariza abarwanyi b’imitwe ya kisilamu kwihuriza hamwe bakarwanya abanzi babo kuko ngo yasanze Abasiramu ntawe ubacira akarurutega.
Hamza Bin Laden Umuhungu wa Osama Bin Laden
Ibyo Hamza abitangaje yunga mu ry’umuyobozi wa Al Qaida, Ayman al-Zawahiri uherutse guhamagarira abarwanyi b’uwo mutwe ngo bihuze barimbure abanzi babo baba muri Syria ndetse no mu bindi bihungu bitandukanye birimo na Amerika.
Uyu musore kandi agaruka ku gitero cy’ Abanyamerika cyahitanye se na bamwe mu muryango we, aho abashinja ubugizi bwa nabi.
Abarwanyi ba Al Qaeda bizera ko iri cengezamatwara ari iry’agaciro ngo izina rya Osama ritazazima kuko ngo ribemerera kuyobora no guhagararira Jihadi mu Burasirazuba bwo hagati.
Nk’umurage rero, ngo izina rya Hamza niryo rishobora kuba rigiye kwifashishwa mu gukururira urubyiruko n’abandi barwanyi mu mutwe wa Al Qaeda ngo buse ikivi cya Osama Bin Laden.
Mu 2011, nibwo ku butaka bwa Pakistan aho Osama yari atuye, byatangajwe ko Hamza yicanywe na Se, ariko ibiro bya Amerika biza gukora ubucukumbuzi, bugaragaza ko ari undi muhungu we “Khaled” wapfuye.
Nk’uko dailmaily ivuga ko bitari bizwi niba Osama Bin yicwa uyu muhungu we yaratorotse iki gitero cyangwa atari ari kuri ubwo butaka.
Gusa bikavugwa ko se yahoraga amurinda kuzakandagira mu gace ka Waziristan, aho indege z’intambara za USA zabaga ziri hato ngo atagwa mu maboko y’abanzi.
Osama Bin Laden yavutse taliki 10 Werurwe 1957, yicwa taliki 2 Gicurasi 2011, nyuma yo kugabwaho igitero na Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari amaze imyaka itari mike ashakishwa.