GS kimisagara: Irakataje Murugamba rwo kunoza uburyo abana bahabwa amata ku ishuri.

urwunge rw’amashuri rwa Kimisagara bafite abanyeshuri 3796  bafatira ifunguro ku kigo mu buryo bunyuranye bitewe n’imyaka bigamo.abana biga mu myaka yo hasi guhera mu wa 3 kumanura mu mashuri abanza biga bataha bahabwa igikoma n’umugati mugitondo.guhera mu mwaka wa 4 kuzamura kugeza ku biga mu yisumbuye bahabwa umuceri n’ibishyimbo n’imboga  rwatsi,akawunga,ibijumba n’amashu n’ibishyimbo,rimwe mu mwaka bagahabwa n’ inyama n’imbuto nka rimwe mu gihembwe.Mu gukomeza gufata abana neza kugirango barye indyo yuzuye ikungahaye kurutare,ariko bakaba bafite imbogamizi Yuko batarabona ababagemurira amata nubwo bagiranye amasezerano n’uruganda rw’inyange  industry.


Nsengimana Charles umuyobozi wa GS Kimisagara avuga ko hari abana bungukiye mu ugufatira ifunguro ku ishuri, agashimira ababyeyi baharerera uburyo bafatanya kugirango iyi gahunda igende neza n’ubwo batarabona amata nkikinyombwa  gifasha umwana gukura neza.
Nsengimana Charles umuyobozi wa GS Kimisagara avuga ko hari abana bungukiye mu ugufatira ifunguro ku ishuri, agashimira ababyeyi baharerera uburyo bafatanya kugirango iyi gahunda igende neza.

Aho yatangarije ikinyamakuru imena agira Ati.”Abatararyaga mugihe cyikiruhuko  turabafite bungukiye muri iyi gahunda, hari abapfunyikaga bakarya ibiryo bifite ibibazo,kuberako byararaga bitetswe bikaza kugera mu masaha yogufatiraho ifunguro byapfuye .”Ibyobyose nkabarezi twabibonagamo  nkimbogamizi  zituma abana barwaragurika Munda kubera gufunika. Ariko kurubu dufite akanyamuneza  kuko abana bafatira ifunguro ku ishuri ritekeye ho abana bakaba barabyishimiye ndetse n’ababyeyi kuko bituma bakomeza akazi kabo. Ikindi kigararagaza ko ababyeyi babyishimiye nuko ntadeni ikigo gifitiye rwiyemeza mirimo ubazanira amafunguro kuko batangiye umwaka barishyuye neza,akaba arintambwe nziza bagezeho.    Umunyeshuri ufatira ifunguro ku kigo  Celine  yagize Ati”.baduha ibiryo byinshi tukarya tugahaga  ikindi nuko iyo tumaze kurya dusubira mu masomo bigatuma dutsinda.”Yakomeje agaraza ibyiza byo gufatira ifunguro ku ishuri ko byatumye impanuka zigabanuka ku kigo kuko batahaga biruka sasita bigatuma baca mumuhanda batarebye imodoka zikabagonga.
Gasore  nawe n’umwe mu bahiga nawe yagize Ati.”gufatira ifunguro ku ishuri byatumye mbasha kwiga cyane kuko ubu nabaye uwagatatu kuko mbasha kurya ngahita nsubira mu masomo “.Ikindi Kandi nuko ndimuribamwe batatahaga  sasita kuko murugo hari kure y’ishuri bityo nta nubushobozi twari dufite bwokugirango  nzane ifunguro ku ishuri,nkaba nshimira  ikigo cyacu cyatuzaniye gahunda yo gufatira ifunguro ku kigo.


Mukarukore Dorothée  ni umurezi ku kigo cya GS Kimisagara avuga ko gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri byakemuye ibibazo birimo abigaga babwiriwe,gukunda ishuri bikagabanuka,n’ubuzererezi,bagoraga bagiye gufata amafunguro iwabo bityo kurubu  abanyeshuri basigaye batsinda yagize Ati.” Ubu muri rusange ishuri nigishamo ry’umwaka wa Kane abanyeshuri bose barakurikira ikindi bose bagize amanota meza.”Yakomeje agaragaza ibyiza byo gufatira ifunguro ku ishuri ko bya tumye abana biga imirimo,kuko iyobarangije kurya boza amasahani,ndetse bakajya n’ibihe byogutunganya Aho bafatiye ifunguro ibyo biduha ikizere ko haribyo bamaze kumenya gukora bijyanye n’imirimo yo murugo ndetse no mu masomo.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *