Gasabo barakangurirwa kubungabunga ibidukikije

Mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa jali mu kagali ka mbweramvura abaturage ntibarasobanukirwa ibyiza by’amashyamba ari kuri uwo musozi.

Doreko imisozi ahaturiye hafi yayose abaturage bayototeye bayicamo ibicanishwa ntibongere kuyasazura Kandi bacyeneye gucana yewe anabaha umwuka mwiza.

Alphonse kanyandekwe n’umuturage utuye kuri uwo musozi nawe akaba afite impungenge y’imvura ,yagize Ati.” Iyo imvura iguye itwara ubutaka kuri uy’u musozi ukabumanukana bugatembera mu migezi ndetse no mumiringoti bigatuma imihanda isenyuka cyangwa n’imyaka ikagenda.”

Alphonse kanyandekwe yakomeje yerekana impungenge abahaturiye bafite anerekana ko batarasobanukirwa neza ubwiza bw’ibidukikije uko bakwiye kuburinda kugirango batabyangiza ejo bakisanga imisozi yose yambaye ubusa.

Mukansanga Claudina yatangiye ikinyamakuru Imena ko afite impungenge z’abana bakinira mu marigori atwara amazi ,Aho Agira Ati,”nkubu natumye abana kuvoma ariko bamaze amasaha abiri ariko ndikumva ntatuje kuberako mbamfite ubwoba ko imvura yatungurana ikagwa abana barimo kwidumbaguza ikabatembana.”
Yongeyeho ko atarubwambere abana batwawe n’amazi aturuka ku musozi kuberako baba batabonye Aho imvura yakubiye nuko bagashiduka umuvu ubagezeho

Umunyamabanga Nshingabikorwa wa kagali ka mbweramvura Uwizera Rugira Paul m.chantal avugako barigutegura ubukangurambaga bwuburyo bagomba gusazura amashyamba ,Aho yagize Ati.” Turi gukora uko dushoboye ngo twumvishe abaturage ko bakwiye gufata neza ibiti bikikije imisozi ndetse bakabungabunga n’ibikorwa remezo kugirango babashe gutura aheza.”

Yongeyeho ko bazakomeza kubungabunga ibidukikije bongeramo ibiti Aho bagiye babitema kugirango batere ibiti bibashe gufata ubutaka.

By: Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *