EU Kubufatanye na Rwanda FDA batangije Umushinga wo gukora imiti n’inkingo bijya ku isoko mpuzamahanga

Ku bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’uburayi EU, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) hamwe na Minisiterei y’Ubuzima, kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Gicurasi 2023 ,batangije umushinga wo kureba uko imiti n’inkingo bizakorerwa mu Rwanda byajya ku isoko mpuzamahanga byujuje ubuziranenge.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) watangije umushinga wunganira u Rwanda mu gihe rukomeje imyiteguro yo gukora imiti n’inkingo byujuje ubuziranenge hagamijwe kugabanya ubucye bw’inkingo buri muri Afurika n’Isi muri rusange .

Uyu mushinga ugamije gufasha Rwanda FDA kunoza ibikorwa byayo by’ubugenzuzi bw’imiti, ibiribwa n’inkingo mu kurushaho guharanira ubuziranenge mpuzamahanga n’umutekano w’abaturage.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Yvan Butera, yavuze ko uyu mushinga uzaha amahirwe uRwanda kugeza inkingo n’imiti ku isoko Mpuzamahanga byujuje ubuziranenge.

Yagize ati: “Turimo turakora kugira ngo imiti izajya ikorerwa ahangaha izabe yujuje ubuziranenge. Ni na byo uyu mushinga uzakora cyane cyane kugira ngo ari ugupima iyo miti uburyo izaba yujuje ubuziranenge, kugira ngo Laboratwari zacu zizabe zifite ubushobozi bwo ku rwego mpuzamahanga.”

Yashimangiye ko kimwe mu bikubiye muri ubwo bufatanye harimo kuba ibigo bishinzwe ubugenzuzi bw’imiti bizakorana na Rwanda FDA mu kunoza ibisabwa byose kugira ngo imiti n’inkingo bikorerwa mu Rwanda bizabe byujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga.

U Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) muri Kamena umwaka ushize, ariko atangira gushyirwa mu bikorwa mu Ukwakira.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ukaba warashoyemo miliyoni 2 z’Amayero, asaga miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Dr. Butera yavuze ko uyu mushinga uzakomeza kugeza igihe u Rwanda ruzaba rwiteguye gukora kinyamwuga.

Ati: “Ni ukugira ngo turengere ubuzima bw’Abanyarwanda kugira ngo babashe kubaho neza, babashe gukora, guteza imbere Igihugu cyabo, akaba ari urwego rw’ubuzima ariko iyo uteje imbere uru rwego n’Igihugu muri rusange gitera imbere.”

Ambasaderi wa EU mu Rwanda Belén Calvo Uyarra, yavuze ko uyu mushinga ufite ibyiciro birimo kunoza uburyo bw’amategeko bifite aho bihurira n’ibikoresho by’ubuzima, gukurikirana ibikenewe ku isoko no gushyigikira ishyirwaho ry’ibirango byemewe ku rwego mpuzamahanga.

Yavuze ko miliyoni 2 z’Amayero zizakoreshwa mu gihe cy’imyaka ibiri, Rwanda FDA ikazohererezwa impuguke zirenga 200 zizajya zisangiza ubunararibonye abakozi bayo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Yvan Butera na Ambasaderi wa EU mu Rwanda Belén Calvo Uyarra ibumoso

Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Ubutwererane mu bya Tekiniki (Expertise France) hamwe n’ibigo bishinzwe iterambere ry’ubuzima mu bihugu by’i Burayi byitezweho gusangiza u Rwanda ubunararibonye bwabyo.

Witezweho kongerera Rwanda FDA imbaraga mu bugenzuzi ikora, kunoza serivisi za Laboratwari, kongera ubushobozi mu gusesengura ibyago byaturuka ku miti n’inkingo, no kwimakaza ubuziranenge n’imikorere izira amakemwa.

Muri uyu mushinga u Rwanda ruzakorana n’ibigo by’ubugenzuzi biturutse mu bihugu bya EU nk’Ikigo cy’Ubufaransa gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi (ANSM), Ikigo Paul-Ehrlich-Institut, Ikigo German Federal Institute for Vaccines and Biomedicines, Sciensano yo mu Bubiligi na State Medicines Control Agency ya Lithuania.

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *